Muhanga: Abaturage bambuwe Irerero rigakodeshwa itorero baratabaza
Uburezi

Muhanga: Abaturage bambuwe Irerero rigakodeshwa itorero baratabaza

HABIMANA Eric

January 16, 2026

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, baratabaza nyuma y’uko Ishuri ry’inshuke biyubakiye ku bufatanye na Leta baryambuwe rikimara kuzura, Ubuyobozi bw’Akarere bugahitamo kurikodesha Itorero Eden Temple bikarangira rihindutse iryigenga.

Bavuga kandi ko iri shuri rijya kubakwa aho mu Mudugudu wa Munyinya habanje kubakwa Umudugudu wubakiwe abatishoboye ari na ho baje kugira uruhare mu kubaka Urugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) rwagombaga kuzajya rufasha abana bo muri uwo Mudugudu kubona aho bigira hafi.

Mu 2016, Akarere ka Muhanga kafashe iryo rerero ryakoraga nk’ishuri ry’inshuke karitiza Urwunge rw’Amashuri (GS) rwa Munyinya ndetse n’abarimu bazaga kuhigisha akaba ari ho bakurwa bishyurwa na Leta.

Nyuma ni bwo Akarere ka Muhanga kaje guhindura, iryo rerero rihabwa Itorero Eden Temple ariko ibintu byatangiye guhinduka kuko imikorere yahise ihinduka iy’amashuri yigenga mu kanya nk’ako guhumbya.

Mu byahindutse ni uko ababyeyi biganjemo abatishoboye batangiye kwishyuzwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 kuri buri mwana, maze ababyeyi bamwe batangira kugorwa no kuharerera ndetse bamwe batangira kuhakura abana babo.

Abo baturage bavuga ko nyuma abana basigaye biga bacucitse ahandi bashakiwe muri GS Munyinya, abandi babyeyi bakaba barahisemo kujyana abana babo kwiga mu wundi Murenge wa Cyeza.

Nyuma y’igihe gito ya mafaranga yakuwe ku bihumbi 10 agezwa ku bihumbi 30 kuri buri mwana, ibyo bituma n’Umuyobozi wa GS Munyinya yarahisemo gukuramo abarimu bahembwaga na Leta abasubiza mu kigo ayoboye.

Umwe mubahoze ari abarimu kuri iryo rerero, avuga ko bababazwa no kubona ukuntu abana biga babyigana, abandi bagakora urugendo bajya kwiga kure kandi Leta yari yabubakiye irerero hafi.

Ati: “Iri shuri ryari ryubatswe na Leta ifatanyije n´abaturage kuko bari babwiwe ko baryubakiwe ngo abana bige hafi, hari abatanzeho umuganda w´amaboko ndetse hari n´abatanze amafaranga, ariko icyatubabaje ni ukuntu twashidutse ishuri riri mu biganza bwa Eden Temple igahita irihindura iryigenga kandi atari cyo ryari ryubakiwe.”

Akomeza avuga ko uru rusengero rujyamo rwakodesheje imyaka irindwi, irangiye Akarere kahise kabongera indi ari na bwo bukode barimo ubu, akavuga ko byakozwe mu cyita inyungu za bamwe mu bayobozi b´Akarere, si mu nyungu z´abaturage kuko ntacyo ribamariye.

Ati: “Ubu se niba abana biga mu ishuri ari 160, abandi bakiga ari 130, abo bana babarundanyije i Munyinya kuko Diregiteri wa GS Munyinya yari abuze uko agira agahitamo gushakira abana aho bigira, abana birirwa hanze kuko ni benshi ntiwamenya uwize n’utize, abandi bajya kwiga i Cyeza, ni mu wundi Murenge. Ibaze urwo rugendo umwana w´inshuke akora hejuru yuko iryo shuri ryari ribegerejwe ubuyobozi bwaryihereye umukire.”

Undi muturage yagize ati: “Iri shuri mu by’ukuri cyari igisubizo tubonye, ariko ku bw´inyungu za bamwe ryabaye iryigenga, ibintu abaturage batinya no kuvugaho ngo baitabagiraho ingaruka. Aha ni ho umwe mu bayobozi b´Akarere atuye, aba ku rubuga rwa WhatsApp, icyo kibazo duhora tukivugaho ariko ntashobora kugira icyo atuvuganiraho, ikigaragara ni mu nyungu z´abantu runaka.”

Ku ruhande rwa EdenTemple. Ubuyobozi ntibwahise bushaka kuvugana na Imvaho Nshya.

Umuyobozi wungirije w´Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza Mugabo Gilbert, avuga ko abaturage bafite amahitamo menshi y’aho barerera abana babo mu gihe bidakunze muri ECD Munyinya.

Ati: “Ufite ikibazo ajyane umwana kuri G.S. Munyinya ni ho bigira ku udashoboye kujyana umwana kuri iyo ECD y´i Munyina.”

Iri rerero ryatangiye ari irya Leta, abaturage ntibazi uko ryahindutse iryigenga
Eden Temple ni yo yakodesheje iri rerero ryubakiwe abaturage

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA