Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko batejwe imbere n’ubuhinzi bitewe no kuba barahawe imbuto zitandukanye n’ubumenyi mu kunoza umwuga w’ubuhinzi.
Nyirabisabo Adria umwe utuye mu Murenge wa Muhanga, Akagari ka Nyamirama, Umudugudu wa Rwabagenzi, yavuze ko mbere yabagaho nabi, ariko ahawe ibiti by’imbuto, anavugurura urutoki ashobora kwiteza imbere.
Yagize ati: “Njye nk’umwe mu bagenerwabikorwa ba Bureau Social de Developpement wahawe ibiti by’imbuto birimo amatunda, marakuja, ibinyomoro, avoka, akanafashwa kuvugururirwa urutoki, yatangaje ko kuva yatangira kuba umugenerwabikorwa wa BSD amaze kugera kuri byinshi kuko ubu umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye, bityo nshobora kubona amafunguro mu rugo ndetse nkanasagurira amasoko.”
Mukansanga Josiane utuye mu Murenge wa Muhanga, Akagari ka Kanyinya, Umudugudu wa Mataba, ni umwe mu bagenerwabikorwa ba Bureau Social de Développement
Yagize ati: “Ubuhinzi nafashijwemo na Bureau Social de Développement bumaze kunteza imbere. Nahawe ibiti by’imbuto birio avoka, amapapayi, marakuja, imitini, mpabwa imibyare y’insina ndetse n’inka.
Kubera ifumbire iva ku nka ubu umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye. None navuye mu bukene ubu nkaba nshobora kubeshaho umuryango nta wundi ntegeye amaboko.
Abo bahinzi-borozi babitangarije Imvaho Nshya mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Muhanga, aho Umuryango Bureau Social de Developpement wamuritse ibikorwa bitandukanye ukora hagamijwe kuvana umuturage mu bukene.
Bimwe muri ibyo bikorwa byamuritswe ni ibijyanye n’ubuhinzi aho Bureau Social de Developpement iha imbuto abahinzi ikanabakurikirana ibaha ubumenyi mu birebana n’ubuhinzi bwa kijyambere. Hamuritswe umusaruro uva ku buhinzi harimo avoka, ibitoki, ibijumba, imboga bigatuma biteza imbere binyuze mu buhinzi.
Hamuritswe kandi umusaruro w’ubworozi, kuko abagenerwabikorwa bahabwa amatugo maze na bo bakorozanya hagati yabo. Ibyo bituma imiryango yoroherwa no kubona ifunguro hakarwanywa imirire mibi n’igwingira ndetse hakaboneka n’ifumbire bityo umusaruro w’ubuhinzi ukiyongera.
Hamuritswe kandi ibikorwa by’imyuga y’ubudozi n’ubutetsi bikorwa n’umuryango mu ishuri ryawo ry’imyuga rigamije gufasha urubyiruko kubona ubumneyi bwarufasha kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bizimana Eric yashimiye Umuryango Bureau Social de Developpement kuko ufasha mu iterambere ry’abaturage.
Yagize ati: “Turashima abafatanyabikorwa b’Akarere, uyu muryango Bureau Social de Developpement bakomeje guteza imbere abaturage binyuze mu kunoza ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’imyuga.”
Yakomeje ashimira abagenerwabikorwa berekanye ibyo bagezeho n’abandi bagira uruhare mu gufasha kongerera agaciro umusaruro himakazwa umuco wo kwigira.