Muhanga: Abatuye Umurenge wa Rongi barifuza gukorerwa ikiraro cyangiritse
Imibereho

Muhanga: Abatuye Umurenge wa Rongi barifuza gukorerwa ikiraro cyangiritse

UWIZEYIMANA AIMABLE

November 18, 2024

Abatuye mu Tugali twa Nyamirambo na Gasharu mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bafitiye ubwoba ikiraro kibahuza cyangiritse ko gishobora kuzabateza impanuka, cyane cyane mu gihe cy’imvura, bakifuza ko icyo kiraro gikorwa mu buryo burambye.

Nshimiyimana Jean Paul ni Umumotal avuka mu Murenge wa Rongi akoresha umuhanda unyura kuri icyo kiraro avuga ko kukinyuraho mu masaha y’umugoroba hatakibona bigoranye ku buryo ushobora kukigwamo, bakifuza ko cyakorwa mu buryo burambye.

Ati: “Iki kiraro gikoreshwa n’abantu banyuranye barimo na njye utwara moto, ku buryo kubera ko cyangiritse mu masaha ya nimugoroba hatabona bituma mva kuri moto nkayicunga ngo ntagwamo nyuze mu myege gifite, nkaba nifuza ko ubuyobozi budufasha kigakorwa mu buryo burambye, kuko usibye n’ibiti byangiritse no munsi amazi yinjiye mu bisima bitinzeho ku buryo isaha ku isaha cyariduka.”

Muzungu Ephrem ni umubyeyi ufite abanyeshuri banyura kuri icyo kiraro bajya kwiga avuga ko, kubera ukuntu cyangiritsi, ahorana impungenge ko cyazariduka abana bakigezeho, na we akifuza ko cyakorwa.

Ati: “ Mfite abanyeshuri biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Nyamiyaga mu Kagali ka Gasharu,kandi banyura kuri kiriya kiraro  ku buryo kwangirika kwacyo gutuma mpora mpangayitse ko bazakingwamo cyangwa hatagwamo abanjye hakagwamo n’abandi, kuko uburyo kimeze munsi ho amazi yagisenye ahereye ku bisima byubatse gitinzeho, ubuyobozi bukwiye kudugasha kigasanwa kitarateza impantuka”.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, akaba avuga ko abakoresha iki kiraro, baba bihanganye bagakoresha ibindi byubatswe mu murenge wa Rongi, mu gihe hari gushakishwa ingengo y’imari yo kugikora mu buryo burambye.

Ati: “Icyo nabwira abatuye Umurenge wa Rongi, ni uko turi gushakisha ingengo y’imari yo gukora ibiraro bitandukanye nk’uko twabitangiye. Rero ndabasaba kuba bihanganye bakaba bakoresha ibindi biraro twubatse iwabo birimo n’ibyo mu kirere, ariko kandi ku bufatanye na bo tukaba tugiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wabo, hakaba hakozwe umugano mu gihe hari gushakishwa ingengo y’imari yo kucyubaka mu buryo burambye.”

Icyo kiraro abatuye mu Tugali twa Nyamirambo na Gasharu mu Murenge wa Rongi, bifuza ko cyakubakwa, kikaba gikoreshwa n’abaturange bo mu Murenge wa Ruhango n’abandi baturuka mu yindi Mirenge, bajya kurema isoko rya Mbuye.

Ikindi ni uko abarezi ndetse n’abanyeshuri biga ku bigo by’amashuri bya G.S Nyamiyaga mu Kagali ka Gasharu , kuri GS Rongi na GS Nyamiyaga ndetse n’abiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Ntarabana, bavuga ko ubuyobozi bukwiye gukumira ibibazo byaterwa n’impanuka yo kwangirika kwacyo, ahanini bafitiye impungenge ko mu gihe cy’imvura amazi n’amabuye menshi bimanuka mu mugezi bikanyura munsi y’inkuta zacyo zamaze kwangirika.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA