Muhanga: Abavanywe mu manegeka baratabariza abayasigayemo 
Imibereho

Muhanga: Abavanywe mu manegeka baratabariza abayasigayemo 

UWIZEYIMANA AIMABLE

November 12, 2024

Abavanywe mu manegeka bagatuzwa mu Mudugudu wa Horezo uherereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, bavuga ko Ubuyobozi bukwiye gufasha abakiyarimo kuyavamo kuko mu gihe cy’imvura ubuzima bwabo buba buri mu kagaga.

Utuye mu Mudugudu wa Horezo uherereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, arashima ko yakuwe mu manegeka agasaba ubuyobozi gufasha abakiyarimo kuyavamo.

Ati: “Ndashimira ubuyobozi bwankuye mu manegeka ubu nkaba ntakirara mpagaze mu gihe cy’imvura, ariko kandi ndasaba abayobozi gufasha abakiyarimo kuyavamo kuko ubu mu gihe cy’imvura ubuzima bwabo buba buri mu kagaga nkuko nanjye byari bimeze aho nifuzaga ko izuba ryahora riva aho kugira ngo imvura igwe.”

Mugenzi we Nyirakanyana Arigentine we wavanywe mu manegeka ubu akaba atuye mu Mudugudu wa Horezo, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bukwiye gutabara abasigayeyo kuko mu gihe cy’imvura usibye kurara bahagaze usanga n’abanyeshuri kwiga bigorana.

Ati: “Icyo navuga ni ukwinginga ubuyobozi bwacu bw’akarere, bugafasha abo nasize mu manegeka, kuko usanga abana mu gihe cy’imvura batabona uko bagera ku ishuri bitewe n’imisozi iba iriduka, nkuko nanjye byari bimeze nkiriyo aho kwiga nabihagaritse kubera ko mu gihe cy’imvura, guterera imisozi byarangoraga no kubona aho wugama biba ari ingorabahizi igihe imvura igufatiye mu ishyamba.”

Singirankabo Leonidas ugituye mu manegeka mu Karere ka Muhanga, avuga ko kubera ko nta bushobozi afite ategereje gufashwa n’ubuyobozi kuyavamo.

Ati: “Sinakubeshya kuko ntuye mu manegeka, kandi kubera ko nta bushobozi mfite bwo kuyikuramo, ntegereje ko ubuyobozi bumfasha kuyavamo kimwe na bagenzi banjye, natwe tugatura ahantu turara dudahangayitse ko imvura nigwa idusenyeraho inzu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko mu myaka imiryango imiryango yose izaba yaramaze gukurwa mu manegeka.

Ati: “Kuri ubu dufite imiryango irenga igihumbi ikiri mu manegeka, ariko ubu dufite imiryango tugiye kubakira irenga 150, hanyuma n’indi ikaba izagenda yubakirwa uko ingengo y’imari izajya iboneka, ku buryo mu myaka itanu yose tuzaba twamaze kuyivana mu manegeka.”

Kuri ubu imiryango ikiri mu manegeka, igaragara mu Karere ka Muhanga, igera ku 1 069 ivuye ku bihumbi birenga 6 yari ituye mu manegeka mu 2017, aho igiye kubakirwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igera ku 150, aho izaba isigaje kuvanwa mu manegeka irenga 900.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA