Abaturage batuye mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga, mu Midugudu ya Matsinsi na Rwamaraba, bamaze igihe kinini bataka ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi bijejwe ko bazayagezwaho mu gihe kitarenze amezi atatu ari imbere.
Mu gihe aba baturage bavuga ko ko bakomeje kuvoma amazi mabi atemba ku musozi no mu bidendezi byuzuyemo umwanda, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) bushimangira ko harimo kubakwa umuyoboro w’amazi wa kilometero 1,2 wa Rwamaraba-Shyogwe uzuzura utwaye akayabo ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bavuganye na Imvaho Nshya bahamya ko bamaze Igihe bizezwa amazi ndetse ko hari umuyoboro bari bafitiye icyizere ko ari wo uzabagezaho amazi meza, ariko bikarangira uyayoboye mu Karere ka Ruhango bahana imbibi.
Uwitwa Nsanzabera Wellars, umwe muri abo baturage, avuga ko babuze aho bavoma hafi yabo, bituma bamwe bacukura aho amazi atemba bagashyiramo uruhombo rwihariye (itiyo) mu buryo bwo kwirwanaho, kugira ngo babone uko bavoma batagombye kujya kudaha aya kure.
Ati: “Batubwiye kenshi ko bazaduha amazi turategereza turaheba, duhitamo kwishakira ibumba n’itiyo tuyicomekamo hano kugira ngo tubone aho tuvoma. Ubu ushobora gutegereza iminota 40 kugira ngo ijerekani imwe yuzure.”
Aba baturage bavuga ko gukoresha aya mazi mabi bibagiraho ingaruka zirimo indwara zituruka ku mwanda, cyane cyane ku bana. Mujawumukiza Consolée , na we utuye muri aka gace, avuga ko kubura amazi meza bituma abyuka mu rukerera ajya gutega amazi, bwacya abana bakaza kumutwaza.
Ati: “Hari akariba kari hirya ku musozi njyamo mu rukerera nkajya gutega amazi yo kunywa. Iyo bashaka koga cyangwa gufura, bajya kudaha ahareka amazi atemba. Turwara ibiyoka n’ibikorora, imyenda ukayifura nticye kubera amazi mabi.”
Aba baturage bavuga ko kubona amatiyo anyura hafi y’ingo zabo ajyana amazi mu Karere ka Ruhango, bo bagakomeza kuyabura, bibatera kumva birengagijwe nkana, nyamara amazi ari ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald, avuga ko nta kibazo kiri mu kuba umuturage yakwifuza ko amazi agera iwe cyangwa muri metero nke cyane nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 5 yo Kwihutisha Iterambere (NST2).
Na we ahamya ko amazi ahari igikenewe ari ukurushaho kuyegereza abaturage kugira ngo bavomere hafi cyangwa bagafashwa kuyakururira mu ngo zabo.
Ati: “Umuyoboro warakozwe kandi iki gikorwa kirakomeje kandi ntikirarangira. Ibi byo twabigaragarije WASAC hari n’abandi batari n’abo muri Matsintsi gusa hari n’abandi bo mu Kagari ka Mubuga bari basabye ko bakwegerezwa amazi bakaba bayafatira no mu rugo.”
Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Muhanga, Bihoyiki Alice, yabwiye Imvaho Nshya ko amazi agiye kwegerezwa abo baturage azakururwa ku miyoboro isanzwe ikura amazi ku ruganda rutunganya amazi rwa Shyogwe-Mayaga.
Yijeje ko mu gihe cy’amezi atatu aba baturage bazaba bagejejweho amazi, abasaba kwihangana kuko ibikorwa by’amazi bidashobora gukorerwa ahantu hose icyarimwe, kandi ko aho amazi yagejejwe mbere ari ho hari mu ngengo y’imari.
Ati: “Ntibishoboka ko ibintu byose byakorerwa rimwe. Ayo yagejejwe mu Ruhango ni ho hari ingengo y’imari. Aha na ho tuzagenda tureba uko twabashyira muri gahunda, nko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.”
Avuga ko mu Karere ka Muhanga bageze ku kigero cya 85% cy’abaturage bagerwaho n’amazi meza, mu gihe gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 izarangira mu 2029 iteganya ko abaturage bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%.
Biteganyijwe kandi ko umuturage uzaba udafite amazi mu rugo rwe azajya aba ari mu ntera itarenze metero 500 uvuye aho atuye.



