Muhanga: Amashanyarazi yabaruhuye agatadowa no gusekura imyumbati
Amakuru

Muhanga: Amashanyarazi yabaruhuye agatadowa no gusekura imyumbati

UWIZEYIMANA AIMABLE

August 20, 2025

Abaturage bo mu Kagari ka Rukaragata, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, barabyinira ku rukoma nyuma yo kugezwaho amashanyarazi bavuga ko yabakijije gucana agatadowa n’umuruhi wo gusekura imyumbati. 

Abo baturage bavuga ko kuri ubu ingo zabo zimurikirwa n’amatara kandi ngo nta bagikora urugendo bajya gushaka serivisi ahari umuriro kuko ibyima byo gushesha imyumbati byarabegereye, havuka inzu zo kogosha, n’izindi serivisi zikenera amashanyarazi 

Ikindi bishimira ni uko n’abana basigaye basubiramo amasomo nimugoroba bitabagoye. 

Mubandakazi Domina umwe mu batuye aka Kagali ka Rukaragata, avuga ko kugorwa no gusekura inyumbati no gushesha babanje gukora ingendo byabaye umugani. 

Ati: “Ubu rero urabona hano dufite umuriro w’amashanyarazi, mbere twajyaga dukora urugendo rw’amasaha abiri tujya gushesha utabishoboye agakoresha isekuru, none ibyo bibazo birimo no kuba abanyeshuri baraburaga uko basubira mu masomo byabaye umugani.”

Bimenyimana Celestin na we avuga ko batagicana agatadowa cyangwa ngo bakore urugendo rurerure bajya gushaka umuriro wa telefoni zabo.

Ati: “Ubu rero twakize ibibazo byinshi kubera umuriro w’amashanyarazi twahawe, kuko ntabwo tugicana agatadowa nkuko mbere twagorwaga no kubona peterori. ikindi kandi kubera kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi, ikibazo twari dufite cyo gukora urugendo rw’amasaha atatu tujya gushaka umuriro wa telefoni zacu ntabwo tukirukora kuko n’utarabona umuriro iwe mu rugo yiyambaza umuturanyi uwufite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko bakomeje gahunda yo kwegereza ibikorwa remezo abatuye aka karere kandi bizagendana n’igishushanyo mbonera cy’Akarere kose.

Ati: “Tumaze imyaka itanu dushyira mu bikorwa gahunda yo kwegereza abatuye aka Karere ibikorwa remezo, by’umwihariko umuriro w’amashanyarazi. Rero twavuga ko tugeze heza ariko kandi tukazakomeza kugendera ku igenamigambi ry’Akarere kose  tudashingiye ku Mujyi wa Muhanga gusa.”

Imibare ya vuba ugaragaza ko gahunda yo kugeza amashanyarazi ku batuye mu Karere ka Muhanga iri ku kigero cya 75%. 

Icyuma cya Tarasifo kigeza umuriro kubatuye Rukaragata

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA