Bamwe mu batuye mu Karere ka Muhanga nka hamwe muharimo gukorerwa ibikorwa byo kwifotoza ngo abaturage babashe kubona irangamuntu koranabuhanga baravuga ko babangamiwe no kuba bajya gufotoza abana babo, ariko bagera mu cyiciro cy’aho bagomba gufotorerwa bagasanga abana babo ntibanditse mu irangamimerere kandi mu gihe bavukaga barabandikishije.
Nyirandikubwimana Hycinthe atuye mu Murenge wa Shyogwe, mu Kagari ka Ruli, mu Mudugudu wa Karama avuga ko na we yahuye n’icyo kibazo, aho mu bana batatu afite yabajyanye kubafotoza agezeyo asanga umwe ntiyanditse mu irangamimerere, byanatumye yoherezwa ku Kagari ngo ajye kubikosoza agezeyo biranga na bo bamwohereza ku Murenge.
Ati: “Jyewe nagiye kwifotoza njyana n’abana banjye batatu nari nanabasibije ishuri, nageze aho barimo gufotorera nsanga umwana muto ntari mu ikoranabuhanga bambwira ko ngomba kujya ku Kagari bakabikosora, bagezeyo na bo biranga banyohereza ku Murenge kandi haba hari abantu benshi, ni ibintu ushobora no kwirukaho iminsi bitarakemuka, biratudindiza cyane, kubera uwo mwanya wiruka ubikosoza wakabaye ukoramo ibindi.”
Hakorimana Vincent utuye mu Mudugudu wa Buriza, mu Kagari ka Mbare, avuga ko afite abana babiri, mu gihe yajyaga kwifotoza, agasanga umwana mukuru atanditse yatunguwe no gusanga bamubwira ko atanditse.
Ati “Njye umwana wanjye yavukiye ku Gisenyi kuko ariho nakoreraga, byansabye ko nza inaha i Shyogwe mpita mwandikisha ndetse nanamwandikishanyije na murumuna we, ariko nagiye kubafotoza nsanga umwana unyanditseho ni umwe, bahise bambwira ko ngomba gusubira aho umwana yavukiye nkareba ikibazo cyabayemo, ubuse niba icyo gihe nari mfite ubushobozi bwo kujyayo ubu ndabukura he? Niba umwana mwishyurira mituweli, akiga anyanditseho, mu bagize umuryango anyanditseho, ubwo se habaye iki?”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, we avuga ko abaturage bahura n’ibibazo byo kuba irangamimerere ryabo ririmo amakosa ari byiza ko bakwegera abayobozi bakabafasha aho guhita barambirwa ngo bacike Intege, cyane ko ngo atari ikibazo kiri ahantu hamwe gusa,kandi hari uburyo bavugana n’umuturage akabasha gukosorerwa adakoze ingendo.
Ati: “Ni byiza ko abaturage birinda amakuru bakuye kuri bagenzi babo, hari abakozi ku Kagari, ku Murenge ndetse no ku Karere biteguye kubafasha, uwabona hari amakosa mu irangamimerere, ni byiza ko yabegera bakamufasha, mu gihe cyaba ari ikibazo kihariye twaganira tukagiha umurongo dufatanyije.”
Umuyobozi w´ishami rishinzwe gukora no gukwirakiza indangamuntu mu Kigo cy´Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) Manago Kayihura Dieudonne avuga ko ikibazo cy´abana batabaruye mu irangamimerere bagiye bahura nacyo gusa ngo kuri ubu gisa nicyamaze kubonerwa umuti.
Ati: “Ikibazo twarakibonye yuko hari abana benshi batabaruye, twabashishikariza kujya ku Tugari twabo aba SEDO bakabafasha hanyuma ku Murenge bakabyemeza, gusa mu Majyepfo ho hari abana twari twarabonye batanditse, ariko ubu twamaze kubona amakuru yabo, ubu bagana abakozi bashinzwe irangamimerere ku Mirenge bakareba imyirondoro yabo, twabashije gukorana n´inzego harimo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare hari imibare twakuyeyo tugerageza kuyihuza na sisitemu ya NIDA ubu ikibazo cyarakemutse ariko mu Majyepfo ho twari twakibonye.”
Akomeza avuga ko bamaze kubona imyirondoro y’abana bangana na miliyoni imwe n’ijana babonye yari yarabuze mu Ntara y’Amajyepfo, aho ubu imibare ku hamaze kwandikwa kubazahabwa irangamuntu koranabuhanga igeze ku kigero cya 67% mu Turere 6 NIDA imaze gukoreramo, bakaba biteze ko imibare myinshi bazayisanga mu Mujyi wa Kigali wiganjemo urubyiruko.



