Ahagana saa saba n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya III mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, nibwo abanyerondo bafatiye mu cyuho abajura babiri bashoreye inka ebyiri, umwe arabacika.
Abakekwaho kwoiba izo nka barimo umusore w’imyaka 17 ari na we wasigaye ubwo mugenzi we yahitaga ayabangira ingata.
Amakuru aturuka ku buyobozi bw’Umudugudu wa Nyarucyamu ya III avuga ko ubwo abanyerondo barimo gucunga umutekano bahuye n’abantu babiri bashoreye inka ebyiri, babahagaritse batangira kubarwanya.
Bakibahagarika bagashaka kurwanya abanyerondo, umwe muri bo yabonye bitari kuvamo ahitamo guhunga asiga mugenzi we akiri kumwe n’inka bari bibye.
Uwasigaye witwa Mukiza Lodge Claude w’imyaka 17, yabajijwe aho bakuye iyo nka muri ayo masaha avuga ko bayikuye i Musumba mu Murenge wa Mbare mu Karere ka Muhanga.
Nshimiyimana J. Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yemeza aya makuru y’ifatwa ry’abo bakekwaho ubujura bw’inka.
Yaboneyeho gushimira abanyerongo bakoze umurimo ukomeye wo gufata abo bakekwaho ubujurua nubwo umwe muri bo ataraboneka, agasaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Ati: “Turashimira aba aba banyerondo babashije gufata aba bajura, kuko iyo bahuga iyi nka iba yamaze kugenda. Ikindi turasaba Abanyarwanda kuba maso na bo bakagira uruhare mu kwicungira umutekano, kuko nubwo hari ingamba nyinshi zo guhangana n’ibisambo ariko ntibirashira muri sosiyete”.
Kuri ubu uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe hakomeje gushakishwa mugenzi we cacitse irondo.
Bivugwa kandi ko inka zari zibwe zamaze kubona nyirazo mu Murenge wa Shyogwe muri aka Karere ka Muhanga.