Muhanga: Barishimira ko ikiraro cyagwagamo abantu cyubatswe
Imibereho

Muhanga: Barishimira ko ikiraro cyagwagamo abantu cyubatswe

UWIZEYIMANA AIMABLE

November 21, 2024

Abatuye mu Karere ka Muhanga mu Mirenge wa Rongi mu Kagali ka Gasharu, bavuga ko bishimira ko   ikiraro cya Mabera ubuyobozi bwacyubatse bagaca ukubiri n’ibibazo cyatezaga birimo no kuba hari abakigwagamo.

Icyo kiraro cya Mabera cyuzuye gitwaye agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 170.

Habaguhirwa Eric ni umwe mu bamotari bakoresha icyo kiraro cya Mabera uvuka mu Murenge wa Kiyumba, avuga ko yishimira ikorwa ryacyo kuko cyarapfuye bakigwagamo batwaye abagenzi.

Ati: “Nta kuntu ikorwa ry’iki kiraro ritanshimisha, kuko cyarapfuye byarangoraga kukinyuraho mpetse umugenzi, ku buryo hari na mugenzi wanjye wakiguyemo ndeba atwaye umugenzi rero ubuyobozi bwarakoze kudukorera kiriya kiraro ubu umuhanda wacu ukaba ari nyabagendwa.”

Bimenyimana Leonidas uturiye ikiraro cya Mabera nawe avuga ko yishimiye ikorwa ryacyo kuko kukinyuraho cyarangiritse byagoranaga ndetse n’abana bajya kwiga ababyeyi basigaraga bahangayikishijwe nuko bakigwamo.

Ati: “Iyubakwa ry’ikiraro cya Mabera ryaranshimishije kuko cyarapfuye abanyeshuri biga i Nyamiyaga bakinyuragaho tugasigara dufite ubwoba ko bashobora kukigwamo, kuko abamotari bo bakigwagamo buri gihe ndetse no kukinyuraho mu masaha ya nimugoroba byaragoranaga kubera ko habaga hatabona, rero ndashimira abayobozi badufashije kigakorwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko Akarere gafite gahunda yo gukomeza kubaka ibiraro byagiye bwangirika, uko ingengo y’imari izajya iboneka.

Ati: “Ni byo usibye kiriya kiraro cya Mabera hari n’ibindi byubatswe birimo n’ikiraro cya Gahira kiri ku mugenzi wa Nyabarango ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’Akarere hari ibyo twubatse. Rero n’ubu dufite gahunda yo gukomeza kubaka ibindi biraro byagiye byangirika, uko tuzajya tubona ingengo y’imari yo kubyubaka.”

Ikiraro cya Mabera giherereye mu Murenge wa Rongi, iyubakwa ryacyo ryatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ijana na mirongo irindwi (170 000 000frw).

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA