Inzego z’umutekano zikorera mu Ntara y’Amajyepfo zataye muri yombi abantu batatu undi arabacika, bakekwaho kwiba amajerekani atandatu y’amavuta batekesha ku rwunge rw’amashuri rwa Gikomero (GS Gikomero Protestant) akaba ari ubujura bwakozwe mu rukerera rw’itariki ya 4 Gashyantare 2026 babifashijwemo n’umwana w’imyaka 16 wiga kuri icyo kigo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange ubu bujura bwakorewemo Rubonera Claude Byicaza avuga ko ayo makuru yamenyekanye ubwo abashinzwe umutekano kuri icyo kigo barimo bazenguruka mugitondo babona idirishya ry’igikoni risa n’irifunguye bakeka ko baba bibwe.
Bahise bahamagara ubuyobozi bw´ishuri buhageze basanga amwe mu majerekani yarimo amavuta batekesha nta yahari bahita batangira kubwira ushinzwe gucunga aho babika ibiribwa ko babona imibare y´ibyasohotse n’ibiri mu bubiko bidahura ari nabwo hahise hatangira iperereza baza gusanga umwe mu bana biga aho ari we wacunze abayobozi barangaye yinjira mu bubiko asiga akinguye idirishya maze ngo bigeze nijoro aza kuzana abo bajura bafatanya kuyatwara bayanyujije mu idirishya.
Ati: “Ayo makuru ni yo, byamenyekanye abazamu b’ikigo barimo batembera babona idirishya ryo ku gikoni ahabikwa ibiribwa risa nirifunguye, bahise bahamagara abayobozi bahageze babona amajerekani 6 arabura bakurikije ibyinjiye n’ibyasohotse.
Hahise hatangira gukekwa ushinzwe ubwo bubiko ariko banakomeza gushaka amakuru, iri joro rero ni bwo baje kumenya amakuru ko uwo mwana wiga aho ari we wagize uruhare mu kwibwa kwayo mavuta baratubwira turamufata na we atubwira abo bafatanyije naho bari bamaze kuyagurisha.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abakekwaho kuyiba ari abantu babiri n’uwo mwana wa gatatu wabafashije mu kubona inzira yaho banyura bajya kuyiba.
Mu gukora umukwabu wo gufata abo bakekwa hafatiwemo umwe mu bayibye abereka aho bayagurishije uwari wayaguze na we akaba ari mu batawe muri yombi, ntabwo baramenya icyo baba bari bemereye uwo munyeshuri kugira ngo abafashe muri uwo mugambi mubi.
Ati: “Uwo mwana tukimufata yatubwiye ko yagiye mu gikoni abakozi barangaye nk’ugiye kubika isahane ahita akingura idirishya hanyuma bigeze nijoro atwara ba bajura ajya kubereka aho banyura ari naho banyujije ayo majerekani y’amavuta.
Ntabwo tuzi icyo yari yemerewe niba bari kumuhemba cyangwa se bari bubigabane, buriya ibindi bizava mu iperereza.”
Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhanga mu gihe iperereza rigikomeje ndetse hanashakishwa uwo wahise atoroka, hafunzwe ukekwa umwe, uwo mwana wabafashije kwinjira ndetse n’uwahoze ari umucuruzi ariko ubu wari warabivuyemo ari na we wari waguze aya majerekani 6 y’amavuta yari yibwe, ari naho uyu muyobozi ahera asaba abayobozi b’ibigo kujya baba maso ndetse n’abashinzwe umutekano ku bigo bitandukanye kujya babanza kugenzura aho bashinzwe kurinda mbere y’igihe mu rwego rwo kwirinda ubujura n´ibindi bibazo bishobora kugera mu kazi kabo.