Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bwahumurije abaturage batuye mu Midugudu ya Matsinsi na Rwamaraba, Akagari ka Mubuga, ko mu Muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare hateganyijwe ibikorwa byo gusibura, gutunganya imihanda n’inzira z’amazi.
Aba baturage bavuga ko amazi ava mu mihanda atagira inzira zayo, yanyuraga mu mirima yabo, akayicamo inkangu agatwara ubutaka n’imyaka, byose bikamanuka bikagera mu mugezi w’Ururumanza ugabanya Uturere twa Muhanga na Ruhango.
Mukaruziga Béatrice, umwe mu baturage bahinga muri aka gace, yagaragaje ubukana bw’iki kibazo agira ati: “Ayo mazi ava mu muhanda wo haruguru hariya, aho bita kwa Jangwe werekeza Byimana muri Ruhango, akamanuka akadutwarira imirima. Iyo imvura iguye ari nyinshi, aramanuka agahurirana, imirima igacikamo kabiri, agatwara ubutaka n’imyaka yose asanze.”
Ndahimana Théoneste, utuye mu Mudugudu wa Matsinsi, avuga ko umurima we wangiritse ku buryo hari igice cyagiye burundu ubu akaba atakibona uko agihinga.
Avuga ko n’abandi bahinzi bagenzi be bahinga bafite ubwoba bwo kuzongera guhinga kuko bari mubihe by´imvura imyaka ishobora gutwarwa n’amazi.
Ati “Mu itumba rya 2025 byabaye agahomamunwa. Ibijumba, intoryi n’ibindi twari twahinze hano hepfo byose amazi yarabitwaye, anatwarana n’ubutaka bw’imirima hahinduka nk’akabande. Uyu murima wageraga hirya, ariko ubu wabaye inzira y’amazi ava mu muhanda yose akaza hano.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald, yavuze ko iki kibazo kizakemurwa binyuze mu muganda w’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi, hagasiburwa imihanda yasibamye n’inzira z’amazi zafunzwe n’isuri, ndetse n’ahari ibinogo bigasibwa.
Ati: “Nk’uko byakozwe mu muganda w’ukwezi gushize, gahunda ni ugukosora imihanda yasibamye, gusibura amarigore n’inzira z’amazi no gusiba ibinogo. Ibyo bikorwa ni iby’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi. Mu muganda utaha tuzakosora n’aho abaturage bavuga ko amazi ava akabasenyera. Ibiturenze ubushobozi tuzabikorera ubuvugizi.”
Abaturage bavuga ko mu itumba rya 2025 bangirijwe imyaka myinshi, bagahomba bikomeye kuko ari yo bari bizeyeho imibereho yabo.
Basaba ko imihanda yakubakwaho imiyoboro itwara amazi cyangwa akayoborwa ahandi hatari mu mirima yabo, kuko mu bihe by’imvura bakomeje kugira impungenge z’uko bashobora kongera guhomba.
Bizeye ko ibikorwa byo gusibura no gutunganya iyi mihanda bizagabanya amazi yasesekaraga mu mirima, bityo bikarinda ubutaka n’imyaka yabo.




