Muhanga: Hashize imyaka 7 batarahabwa  ingurane z’ahanyujijwe imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi
Imibereho

Muhanga: Hashize imyaka 7 batarahabwa ingurane z’ahanyujijwe imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi

NGABOYABAHIZI PROTAIS

March 21, 2024

Abaturage bo mu Mmurenge wa Nyabinoni, Akarere ka Muhanga, bavuga ko bamaze imyuaka 7 basaba ingurane z’imitungo yabo yangijwe igihe hakorwaga umuyoboro w’amazi n’amashanyarazi, ibintu bibatera igihombo haba mu mibereho yabo myiza n’iterambere.

Bavuga ko bakora iongendo ndende bajya kwishyuza amafaranga yabo kandi ibyo bintu ngo bibasaba amafaranga y’ingendo, ikindi ngo bituma badategura na gahunda zabo ngo zigere ku ntego, kuko nyine bahora bategereje amafaranga y’ingurane ntibayabone, bakaba bifuza ko bakwishyurwa cyangwa se bakababwira ko bakwiye gukurayo amaso, bagaheba burundu.

Mujawayezu wo mu Kagari ka Gitwa yagize ati: “Batubwiye ko batuzaniye amashanyarazi n’amazi barimagura ubutaka bwacu, batwizeza ko bazatwishyura, ntabwo twari twabisabye, baratubariye, ariko na n’ubu imyaka irihIritse ari 7 nta ngurane amaso yaheze mu kirere, iki kibazo n’ubuyobozi bw’Akarere burakizi.”

Mbarushimana avuga ko bamuranduriye imyumbati, ibishyimbo ndetse n’ishyamba, we yifuza ko ni yo yenda bamusubiza amafaranga y’imbuto ye ngo byamufasha

Yagize ati: “Baraje insina zajye bazitera hejuru ngize ngo ndavuga banshukisha ikaye bazanaga ngo dusinyemo, icyo gihe njye na bagenzi banjye twahise twinumira, ngo batavuga ngo twabangamiye ibikorwa by’iterambere, ariko urumva ko ari akarengane, njye nibaza impamvu hari ubwo Gitifu aguca amande ugahita uyatanga ariko wowe wagira ikibazo nka twe bambuwe ntigikurikiranwe”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabinoni bwo butangaza ko ikibazo kizwi kandi ko kirimo gushakirwa umuti nk’uko Gakwerere Eraste yabibwiye itangazamakuru.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ingurane kuri bamwe mu baturage bo mu Murenge wacu wa Nyabinoni, batahawe ingurane kirazwi, ku buryo hari n’abatangiye kwishyurwa, ababa rero batarishyurwa ni babandi yenda batinda kuzana ibyangobwa byabo byuzuye harimo nko kuba nta konti bagira, ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi, twebwe rero ibyo dukora ni ugukora ubuvugizi gusa ibindi inzego bireba zirimo kubikoraho tubijeje ko nta n’umwe uzamburwa ingurane ye.”

Abo baturage bavuga ko kuba batarabona ingurane, amafaranga bazahabwa  batazayakoresha ibyo bari barayageneye bashingiye ko ibiciro bigenda bizamuka, hakaba ndetse n’abifuza ko nyuma y’imyaka 7 bakongera bakaba rirwa umutungo.

TANGA IGITECYEREZO

  • FutureAndaExperience
    March 21, 2024 at 4:43 pm Musubize

    Nukuri
    Abobaturage
    Barababaje
    Imyaka irindwi
    Barijejwe
    Inguranwe
    None
    Amasoyaheze
    Mukirere
    Niba
    Ayomafaranga
    Baribayapangiye
    Kubateza
    Imbere
    Urikumva
    Batabahemukiye
    Nonese
    Niba
    Barababariye
    Ibintu
    Bitarazamuka
    Nonebikaba
    Byarazamutse
    Gosebabahe
    Ingurane
    Ikwiye.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA