Muhanga: Ibitaro bya Nyabikenke byaruhuye ababyeyi kwambuka Nyabarongo bajya kubyara
Ubuzima

Muhanga: Ibitaro bya Nyabikenke byaruhuye ababyeyi kwambuka Nyabarongo bajya kubyara

UWIZEYIMANA AIMABLE

June 4, 2024

Bamwe mu babyeyi bo mu Mirenge ya Kiyumba na Rongi baravuga ko ibitaro bya Nyabikenke byabakijije urugendo bakoraga bajya kubyarira ku bitaro bya Ruli babanje kwambuka Nyabarongo cyangwa se bakagana i Kabgayi.

Mbere yuko y’uko serivisi yo kubyaza itangira gukora ku itariki ya 18 Ukuboza 2023, ku bitaro bya Nyabikenke biherereye mu gice cy’imisozi ya Ndiza mu Karere ka Muhanga, ababyeyi batwite bo mu Bigo Nderabuzima bya Nyabikenke, Gasagara, Gitega, Nyabinoni na Buramba boherezwaga mu Bitaro bya Kabgayi, Ruli na Shyira.

Guhera ku ya 18 Ukuboza 2023, ababyeyi badashoboye kubyarira ku bigo nderabuzima baherezwa mu bitaro bya Nyabikenke.

Umubyeyi Denise umwe muri abo babyeyi babyariye ku bitaro bya Nyabikenke,avuga ko bitaro byatumye we n’umuryango we baruhuka urugendo bakoraga mbere ajya kubyarira i Kabgayi.

Denise ati: “Mfite abana batatu uwa gatatu ni we nabyariye ku bitaro bya Nyabikenke umwaka ushize, ku uburyo nabonye ko kubyarira i Kabgayi byari bingoye jye n’umuryango wanjye, kuko iyo nabaga ndiyo umugabo wanjye yabyukaga saa munani z’igicuku, agakora urugendo rw’amasaha ane yagera mu nkono nshya  kuri kaburimbo akabona gutega kuko nta modoka twakoreshaga moto kandi itaguca munsi y’amafaranga y’u Rwanda 14 000, mu gihe hano nza kubyara nizanye n’amaguru kandi bagahita bamfasha.”

Nzambazamariya Veronique umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60 utuye mu Murenge wa Rongi, avuga ko ibi bitarobyatumye nta mubyeyi ukibyarira mu rugo nkuko byahoze mu myaka yashize.

Ati: “Mu myaka ya za mirongo cyenda n’umunani no mu bihumbi bibiri na gatanu  inaha iwacu babyeyi  babyariraga kwa muganga babaga ari abafite ubushobozi kuko abandi twese twabyariraga mu ngo kubera kubura ubushobozi bw’urugendo,  ndetse na nyuma y’aho ingobyi y’abarwayi  yazaga gutwara umubyeyi wasangaga igorwa n’imihanda n’ubundi hakaba hari igihe birangira abyariye mu nzira, ku buryo ibi bitaro jye mbibona ko byakemuye n’ikibazo twari dufite cyo kuba wabyarira mu nzira cyangwa mu rugo.”

Munyandamutsa Gracien umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Rongi nawe akaba ahamya ko nk’umuntu ufasha abaturage kuri zimwe muri serivisi z’ubuvuzi ibitaro bya Nyabikenke bitaraza bagorwaga no guherekeza ababyeyi.

Ati: “Ibi bitaro bya Nyabikenke bitaraza jyewe na  bagenzi banjye  iyo twaherekezaga umubyeyi ku bitaro bya Kabgayi  mu Karere ka Muhanga cyangwa ibya Ruli mu Karere ka Gakenke, byaratugoraga kuko hari n;igihe tutabaherekezaga kubera kubura ubushobozi bwo gutega.”

Asobanura ko nyuma yo guhabwa ibitaro bya Nyabikenke nta mubyeyi n’umwe ushobora kwijyana ku bitaro batamuherekeje, ndetse bakanamusura kwa munganga  kubera ko ari hafi.

Ati: “Reka jyewe nkwibwirire nk’Umujyanama w’ubuzima, kuri ubu guherekeza umubyeyi  tumugeza ku bitaro bya Nyabikenke biratworohera kuko usanga  tumutwara mu maboko buhoro tukamugeza ku bitaro kubera   kuko ari hafi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kuri ubu ibitaro bya Nyabikenye biri gufasha abatuye mu Mirenge igize igice cy’imisozi ya Ndiza cyane.

Ati: “Nk’ubu ababyeyi boherejwe n’Ibigo nderabuzima ku bitaro bya Nyabikenke bakahabyarira bageze ku kigero cya 99.8%, cy’ababyeyi bose bagiye kuhabyarira guhera tariki ya 18 Ukuboza 2023 kubera ko bari bakeneye umuganga w’inzobere mu kuvura indwara zabagore”.

Abagore batwite baturuka ku bigo nderabuzima bya zone ya Nyabikenke boherezwa ku bitaro bakanyuzwa mu cyuma cya kugira ngo harebwe ubuzima bw’umwana batwite n’ubw’umubyeyi we, aho iyo ubuzima bw’umwana butameze neza Ibitaro bihita bitangira kumukurikirana.

Imibare y’ibitaro bya Nyabikenke igaragaza ko kuva mu kwezi k’Ukuboza 2023 kugeza muri Mata uyu mwaka wa 2024 bimaze kubyaza abagore 346, muri abo babyeyi 153 bangana na (44.3%) bakaba barabyaye batabazwe mu gihe 193 (55.7%) babyaye babazwe, serivisi y’ububyaza ku bitaro bya Nyabikenke ikaba ari igisubizo ku batuye mu misozi ya Ndiza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA