Icyanya cyahariwe inganda cyubatswe mu nkungerero z’Umujyi wa Muhanga, ku gice Umurenge wa Nyamabuye uhanaho imbibi n’Umurenge wa Byimana wo mu karere ka Ruhango, kimaze guha imirimo urubyiruko rurenga 2000.
Iyo winjiye muri iki cyanya cy’inganda cyubatsemo inganda zitandukanye, usangamo mu bakozi bakora muri izo nganda harimo n’urubyiruko ruri gukora akazi gatandukanye.
Bamwe muri uru rubyiruko ubwo baganiraga n’Imvaho Nshya, bavuze ko kubona akazi muri izi nganda hari icyo byabafashije cyane ko byatumye bava mu bushomeri.
Ntirenganya Wellars, ukora mu uruganda Anjia rukora Sima, yagize ati: “Ntaraza gukora hano mu uruganda, icyo nashakaga cyose nagisabaga ababyeyi kugera no ku mayinite ya telefoni, mbase nta cyerekezo cy’ubuzima nari mfite”.
Akomeza avuga ko nyuma yo kubona akazi ko gukora mu ruganda, hari icyo amaze kugeraho.
Ati: “Nyuma yo kubona akazi ko gukora aha mu uruganda, ntabwo ngisabiriza ku babyeyi kuko ubu mbasha kwikenura. Ibyo byiyongeraho ko natangiye kwizigamira nkora ubworozi kuko ubu maze kugura ihene esheshatu mu gihe maze amezi icyenda gusa nkora muri uru ruganda.”
Ntireganya yongeraho ko kuri ubu intego afite ari ugukora ubworozi bw’amatungo magufi bushobora kuzajya bumwinjiriza amafaranga y’u Rwanda 300.000 ku kwezi.
Ati: “Ubu rero nyuma yo kubona akazi nkava mu bushomeri mfite intego yo gukora ubworozi bw’ihene buzajya bunyinjiriza ibihumbi 300 ku uburyo umunsi nzaba ntagikora muri uru ruganda nzaba mfite aho nkura umushahara kandi nizeye ko bizashiboka mpereye kuri ziriya namaze kugura.”
Uwayezu Methode na we ahamya ko amaze imyaka ibiri akora mu ruganda rukora amasafuriya.
Ati:” Ntaraza gukora hano mu nganda dore ko natangiranye n’abubakaga, nahoraga ku gasima mu Mujyi wa Muhanga aho iyo bwiraga natahaga nagera kwa mukecuru ngasaba amafunguro, rimwe na rimwe ambwira ko atazishingira ku ngaburira ntacyo ninjije mu gihe mfite amaboko yo gukora”.
Akomeza avuga ko kuri ubu nyuma yo kubona akazi mu ruganda yatangiye kwizigamira ku buryo anafite intego yo gukora ubucuruzi agatanga akazi no kubandi.
Ati: ” Ubu rero nyuma yo kubona akazi nkava mu bushomeri, nsigaye mbasha kwigurira ibyo nkeneye byose, ndetse nkaba naratangiye kwizigamira kuko ubu maze kwizigamira amafaranga 800.000, ku uburyo mu minsi iri imbere nzatangira ubucuruzi nkatanga akazi kubandi kuko ndashaka kubikora ntahagaritse gukora mu uruganda rwampinduriye ubuzima.”
Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, na ye yagaragaje ko nk’ubuyobozi bishimira ko hari urubyiruko rusaga 2000 rwabonye akazi kubera icyanya cy’inganda.
Kayitare ati: “Kiriya cyanya cy’Inganda kirimo inganda zabashije kudufasha gukura mu ubushomeri nibura urubyiruko rusaga 2000 utabariyemo abakuru bazikoramo. Ku buryo kuri ubu uru rubyiruko rushobora kugira uruhare mu kubaho kw’imiryango yarwo”
Meya Kayitare akomeza avuga ko bahereye ku nganda ziri mu cyanya cy’inganda zabemereye ko mu gutanga akazi zizajya zibanda ku urubyiruko, n’abandi bikorera nabo bakwiye gufasha urubyiruko haba mu kuruha akazi cyangwa kurufasha kwihangira imirimo.
Imibare dukesha umukozi w’Akarere ka Muhanga igaragaza ko kuri ubu urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rungana ni 90.816, aho ruhanywe na 27.1% by’abaturage bose batuye muri kano Karere.