Abaturage basaga 2 000 bo mu Karere ka Muhanga bagiye kugezwaho amazi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, ikaba ari inkuru nziza ku barimo abavomaga kure cyangwa bagashoka ibishanga n’amazi yo mu mibande.
Kuri ubu, mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Muhanga hakomeje kugezwa imiyoboro y’amazi yubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, hakaba hari n’abakomeje gukurura amazi bayakuye kuri iyo miyoboro bayerekeza mu ngo zabo.
Ni amazi aje nk’igisubizo ku bibazo byari bimaze imyaka myinshi bibangamiye imibereho yabo.
Niyotwagira Theodomile, utuye mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mbale, ni umwe mu bamaze kubona amahirwe yo kwegerezwa amazi.
Avuga ko mbere byamusabaga urugendo rugera ku minota 30 ajya kuvoma ku mugezi, rimwe na rimwe akoherezayo abana, ibintu byabagoraga kubera igihe n’umunaniro.
Ati: “Aya mazi maze igihe kinini nyategereje. Nkibona banyujije amatiyo hano nahise ntangira gushaka uko nayageza mu rugo. Ubu tugiye kujya tuyabona bitatugoye, abana ntibongere kujya mu kabande.”
Ku rundi ruhande, Uwimana Primitive uturiye umuyoboro wa Songa-Mbale, avuga ko kubona amazi meza ari inzozi yari amaranye imyaka irenga 40.
Yemeza ko nubwo umugabo we yitabye Imana atarabona ayo mazi kandi zari inzozi ze, ari ikintu gishimishije kubera ko nibura we abibonye bitakiri inzozi.
Ati: “Nari nararwaye kenshi bitewe n’amazi mabi. Ubu kuba ngiye kubona amazi meza numva ari nk’igitangaza. Ndateganya no kujya mpaho no ku bandi batayafite.”
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), buvuga ko gahunda yo gukwirakwiza amazi meza muri Muhanga iri gushyirwa mu bikorwa ku buryo bwihuse.
Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Muhanga, Bihoyiki Alice atangaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026 bazageza amazi meza ku ngo 2000.
Ati: “Tumaze kugera ku ngo zigera ku 1900, kandi turimo kubaka no gusana imiyoboro itandukanye. Dufite intego yo gukomeza kwagura ibikorwa kugira ngo abaturage bose babone amazi meza.”
Mu mishinga iri gukorwa harimo kubaka imiyoboro mishya ingana n’ibilometero birindwi, gusana iyangiritse igera kuri 26, ndetse no gutegura imishinga minini irimo uwa Kagaga uzunganira uruganda rwa Gihuma rusanzwe rutanga amazi mu Mujyi wa Muhanga.
Kugeza ubu haracyari imbogamizi z’amazi make cyane cyane mu bice by’umujyi, aho bisaba kuyasaranganya kubera ko uruganda rwa Gihuma rwubatswe mu 1988 rugifite ubushobozi buke ugereranyije n’ibikenewe uyumunsi.
WASAC ivuga ko uru ruganda rutanga meterokibe 3.800 kandi rwakabaye rutanga meterokibe 4.000.
Kugeza ubu, Akarere ka Muhanga kageze ku gipimo cya 92% mu kugeza amazi meza ku baturage.
Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 5 yo Kwihutisha Iterambere (NST2) iteganya ko bitarenze mu 2029, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza mu mijyi, nibura abo mu cyaro bakaba babona amazi muri metero zitarenze 500 bavuye ku ngo zabo.




