Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo iminsi 30 Kabera Vedaste wahoze ari Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza ku Ntara y’Amajyepfo ku cyaha cyo gutanga indonke y’amafaranga ibihumbi 10, nyuma yo kubazwa kuri dosiye yo guhoza umugore we ku nkeke.
Uru rubanza rwabaye kuri uyu wa 06 Werurwe 2024 ku cyicaro cyarwo, Perezidante w’inteko yaburanishaga uru rubanza yabajije Kabera impamvu yajuriye, avuga ko ari uko atishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye cyafashwe tariki ya 6 Gashyantare 2024.
Kabera Vedaste yavuze ko amafaranga yatanze atigeze ayatanga agamije guhindura amarangamutima y’umugenzacyaha wari umaze kumubaza.
Yagize ati: “Ntanga amafaranga sinayatanze kugira ngo bahindure ibiri muri dosiye nari ndimo mbazwaho ku byaha nakekwagaho byo guhoza umugore ku nkenke dore ko uwambazaga yari amaze no kubwirwa ko igiye koherezwa mu bushinjacyaha nta nubwo twari twabivuganye ngo mvuge ko ndimo gushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye byo kumuha indonke nkurikiranyweho.”
Me Joseph Mico Twagirayezu wunganira mu mategeko Kabera Vedaste avuga ko bajya kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ari uko ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bugaragaza.
Ati: “Tujya kujuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze ni uko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bidafatika kuko bigaragara ko bugendera ku kimenyetso cyo gutanga amafaranga bo bita ko yagombaga kugira uruhare mu guhindura ibyemezo byari gufatwa n’umushinjacyaha, kandi ntiberekana neza ko bari babiganiriyeho no mu ibazwa ry’umugenzacyaha wakiriye ubutumwa bw’amafaranga.”
Ikindi dusaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ibyo yategekwa byose yabyubahiriza ni umuntu uzwi unafite aho atuye kandi uri no mu ifasi y’urukiko.
Me Mpayimana Jean Paul na we wunganira Kabera avuga ko mu gika cya 16 cy’urubanza Kabera yiyemereye ko yatanze amafaranga ariko atayatanze ashaka ko umugenzacyaha yahindura ibiri muri dosiye yari amaze kubazwaho.
Yagize ati: “Mu gika cya 16 abazwa yemeye ko yatanze amafaranga ibihumbi 10 ku mugenzacyaha ariko anavuga uburyo yayatanzemo nabwo yarabugaragaje, ntabwo yari agamije kwigarurira amarangamutima y’umugenzacyaha kugira ngo ahindure ibiri muri dosiye bityo bibe bishingiye ku marangamutima.”
Ariko kandi Itegeko rihana icyaha cyo gutanga indonke rigaragaza ibizagira igikorwa, uko gikorwa n’ibikigize. Ahubwo mutubarize ubushinjacyaha icyo Kabera yatangiye aya mafaranga kuko itegeko riragaragara nta wukwiye kurigoragoza.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha bukurikiranyeho Kabera ari icyaha cy’ubugome nubwo abamwunganira bakibona ukundi, akongeraho ko n’ubwo bavuga ko ibihumbi 10 Kabera yahaye umugenzacyaha wari ufite dosiye ye yari amaze kubazwaho.
Ubushinjacyaha bugira buti: “Indonke yose nubwo yaba nkeya ni nk’uburozi kuko nta gipimo runaka kigenwe kugira ngo uburozi bwice umuntu ahubwo tukaba twareba ku manza zaciwe kuko zitanga umurongo ariko kandi iki ni icyaha cy’ubugome nubwo abamwunganira bo babibona ukundi, ibyo yakoze yohereza amafaranga ku mugenzacyaha yagira ngo dosiye itinzwe cyangwa igire ibindi ihindurwamo byoroshya icyaha yari akurikiranyweho kuko nawe iyo umubajije icyo yayatangiye ntabasha kugisobanura.”
Twebwe nk’Ubushinjacyaha turasaba ko urukiko rwazafata umwanzuro bw’uko Kabera Vedaste atarekurwa kuko byafasha guca intege abashobora gukora ibyaha, bavuga ko bazarekurwa byoroshye bityo hakubahirizwa ihame ryo guhana abakora ibyaha.
Indi ngingo twifuza ko yazarebwaho ni uko iki cyaha gikomeye gishobora guhanishwa imyaka ihera kuri 2 kuzamura yo gufungwa kandi kiraremereye kandi ntidukwiye kumureka ngo yidegembye kuko nta kintu agiye gukora kuko yamaze guhagarikwa ku kazi yakoraga ku Ntara bivuze ko ashobora kurekurwa agacika ubutabera.
Perezida w’Inteko iburanisha yamenyesheje ababuranyi ko uru rubanza ruzasomwa ku itariki ya 15 Werurwe 2024 saa munani z’amanywa.