Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Horezo mu Murenge wa Rongi, mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bakize urugendo rw’amasaha abiri, bakoraga bajya kwiga mu gihe ababyeyi babo bari bagituye mu manegeka batarimurirwa mu Mudugu wa Horezo.
Hakizimana Deliphe ni umunyeshuri wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Horezo, avuga ko kuba ababyeyi be baravanywe mu manegeka nawe byamufashije kuruhuka urugendo rw’amasaha abiri yakoraga ajya kwiga.
Ati: “Iwacu bagituye mu manegeka, kugira ngo ngere ku ishuri byansabaga kugenda amasaha abiri njya ku ishuri. Gusa kuri ubu nshimira ubuyobozi kuko nyuma yo kwimukira hano mu Mudugudu mbasha kwiga hafi aho ngera nkoresheje iminota 10 mvuye mu rugo.”
Mugenzi we Bahati Lucien nawe wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Horezo, avuga ko ababyeyi be bataravanwa mu manegeka hari igihe yasibaga ishuri cyane cyane mu gihe cy’imvura kubera kwiga kure.
Ati: “Iwacu bagituye hariya hakurya mu manegeka kubera kwiga kure hari igihe nasibaga ishuri cyane cyane mu gihe cy’imvura. Gusa ubu ndishimye kuko nyuma y’aho ababyeyi banjye bimukiye hano mu Mudugudu, nta narimwe ndasiba cyangwa ngo nkererwe ishuri”.
Tuyishime Vestine umwe mu babyeyi batuye muri uyu Mudugudu wa Horezo ufite umwana wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Horezo, nawe avuga ko abana bakize urugendo rurerure bakoraga bajya ku ishuri.
Ati: “Mbere tukiri mu manegeka nta mwana wakoraga urugendo ruri munsi y’amasaha abiri ajya kwiga kubera ko byamusabaga guterera imisozi akamanuka iyindi. Ariko kuri ubu turashimira ubuyobozi bwatuvanye mu manegeka ndetse bukatwubakira n’ikigo cy’ishuri hafi abana bakaba biga neza ndetse natwe tukaba twanyarukira mu kigo tukareba uko bameze kubera ko kuhagera ari hafi tuhakoresha iminota 10”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abimuwe mu manegeka bakwiye kwita ku myigire y’abana babo, ubundi bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe, bakiteza imbere.
Ati: “Umudugu wa Horezo wubatswe ku nkunga y’Umukuru w’Igihugu ku gaciro ka miliyari 4, aho urimo ibyangombwa byose birimo n’ikigo cy’ishuri. Rero icyo navuga ni ugusaba abatuye muri uyu Mudugudu ndetse n’abandi bagiye bavanwa mu manegeka kubyaza umusaruro amahirwe bahawe, bakita ku burezi bw’abana babo ubundi bagakora bakiteza imbere kuko ibibazo byo mu manegeka byabazitiraga bigatuma batabasha gukora ngo biteze imbere bitagihari.”
Usibye imiryango 114 yatujwe mu Mudugudu wa Horezo, ifite abana biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Horezo ruri hagati muri uwo Mudugudu, ariko iki kigo kinafasha abandi bana bagituriye bo mu Mirenge ya Rongi na Nyabinoni, kwiga hafi badakoze urugendo rurerure rimwe na rimwe rushobora kugira ingaruka ku myigire yabo cyane cyane mu gihe cyimvura.