Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe n’umuryango AVEGA AGAHOZO mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Kinini, mu Mudugudu wa Musezero bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse cyane nyuma yo gufashwa kubona aho kuba bakava ku kurara ku gasozi no mu buzima bwo kubara uko bukeye.
Abo baturage bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuzima bwari bubi cyane kuko benshi babaye inshike, abapfakazi, imfubyi, ndetse hari n’abasigaye bafite ubumuga n’indwara zidakira, byatumye babaho bihebye, nta cyizere cy’ejo hazaza bafite kuko nta n’aho gukinga umusaya bari bafite.
Gusa bavuga ko Leta y’u Rwanda ifatanyije na AVEGA AGAHOZO yabagobotse ibubakira amacumbi, ibintu bavuga ko byongeye kubaha icyizere no kongera kumva agaciro k’ubuzima.
Muhimpundu Esperance w’imyaka 70, umwe mu batujwe muri uwo Mudugudu avuga ko Jenoside yamusigiye ibikomere bikomeye kuko yiciwe abana batanu n’umugabo ndetse n’abandi bari bagize umuryango we.
Ati: “Jenoside igitangira natangiye kwihisha mu bihuru hamwe n’abana banjye, ariko bose barishwe bansiga ndi intere bakeka ko nanjye napfuye, nyuma Inkotanyi zarantabaye ariko ubuzima bwari bugoye, nararaga aho ngeze hose, nkabaho nsabiriza icumbi.”
Akomeza avuga ko ubufasha yahawe na AVEGA AGAHOZO burimo kumuvuza no kumuganiriza bwamufashije kongera kubaho, ariko ngo impinduka ikomeye yayibonye ubwo yahabwaga inzu yo guturamo.
Ati: “Umunsi bambwiye ko ngiye guhabwa inzu nahise numva nongeye kubaho, numvise koko Leta ari umubyeyi ukunda abana be.”
Kakuze Dativa w’imyaka 86 na we wiciwe umugabo n’abana batatu, avuga ko kugira aho arambika umusaya bituma yumva atekanye bitandukanye n’uko mbere yabagaho ahora afite ubwoba.
Ati: “Ubu ndaryama nkasinzira nta muntu niteze ko ari bunsohore, iyi nzu ni ubuzima bwanjye, Leta yadukoreye byinshi.”
Nubwo bishimira aho bageze, aba baturage bavuga ko bagihura n’imbogamizi z’imibereho cyane cyane izijyanye n’ubukene kuko benshi bageze mu zabukuru kandi badafite imbaraga zo gukora, abandi bakaba bafite ubumuga bubabuza guca inshuro.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Imibereho Myiza Mugabo Gilbert, avuga ko kubona aho kuba ari intambwe ikomeye ariko ko Leta ikomeje gufatanya na MINUBUMWE mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo butandukanye.
Ati: “Dufite gahunda zitandukanye zo kwita ku bageze mu zabukuru n’abafite ibibazo byihariye, dukorana na MINUBUMWE kugira ngo ubufasha bugere kuri buri wese hakurikijwe ikibazo afite.”
Uyu Mudugudu wubatswe mu 2003 na AVEGA AGAHOZO, utuzwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu ukaba usigayemo abaturage bake, inzu zimwe zatangiye gusaza kubera ko bamwe mu bazubakiwe bazivuyemo.
Nubwo bimeze bityo ariko abahatuye bavuga ko agaciro bahawe ko kugira aho bita iwabo ari intambwe ikomeye mu kongera kubaho no gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


