Mukanyandwi Marceline wo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, arabyinira ku rukoma nyuma yo gukizwa gusembera yari amaze imyaka itandatu kubera ko inzu ye yasenywe n’ibiza mu mwaka wa 2019.
Uyu mu byeyi arashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wimakaje imiyoborere myiza yita ku bibazo by’abaturage, kuko na we ubuyobozi bwabonye ikibazo yari afite kandi bukagikemura bumuha aho gutura mu buryo burambye.
Inzu ya Mukanyandwi imaze gusenywa n’ibiza byo mu mwaka wa 2019, we n’umwana we ndetse n’umwuzukuru umwe babana batangiye gucumbikirwa n’abaturage, ariko ntaho yamaraga igihe kinini ahubwo yahoraga yimuka mu baturanyi.
Yahawe inzu amaze igihe asembera kuko n’akazu gato yari amaze iminsi acumbikiwemo yari yakambuwe,a ariko ku rundi ruhande ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi wari umuhishiye byinshi.
Nyuma yaje gushyikirizwa iyo nzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 3 z’amafaranga y’u Rwanda yubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge n’abaturage.
Kuri ubu, Mukanyandwi Marceline arashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame wazanye imiyiborere yita ku muturage yatumye ava mu icumbi, bikaba ari nyuma yo kubakirwa inzu kuko iyo yari afite yari yaratwawe n’ibiza.
Avuga ko yahoraga abunza imitima atarabona inzu yo kubamo none uyu munsi anyuzwe n’uko atazongera kugira ikibazo cy’icumbi.
Ati: “Ubu jyewe nyuma yo kubakirwa inzu yo kubamo, nkaba ntazongera kugira ikibazo cy’icumbi, nta kindi navuga atari ugushimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame kuko iyo ataba we wazanye imiyiborere yita ku muturage. Ntago nari kubona icumbi ryo kubamo, cyangwa ngo ubuyobozi bumanuke buze bubone ko mfite ikibazo cyo kutagira icumbi ryo kubamo.”
Umuturanyi we witwa Mukamurenzi Primitive nawe yashimiye ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame bushyira umuturage ku isonga.
Ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu watwegereje abayobozi bamanuka tukabana na bo, bakamenya ibibazo duhura na byo, kuko iyo ataba imiyiborere myiza yita ku muturage ntabwo uyu muturanyi wanjye aba abonye aho guhengeka umusaya heza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge bwafashije kubona umuturage aho aba hatekanye, yibutsa abahabwa ubufasha nk’ubwo kubufata neza, bakabuheraho na bo biteza imbere.
Yavuze ko uretse Mukanyandwi, buri mwaka hari abaturage batuzwa heza n’ubuyobozi, ndetse n’abahabwa ubufasha butandukanye buzamura imiberehon yabo.
Ati: “Abo bose icyo basabwa kandi bahuriyeho, ni ugufata neza ubufasha bahabwa, kugira ngo bubabere imbarutso yo gutangira na bo kwishakamo ibisubizo by’iterambere bahereye kuri bwa bufasha bagenerwa.”
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, igaragaza ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2024-2925, imiryango igera kuri 36 yabonye aho kuba itaragiraga icumbi na ho imiryango 24 isanirwa inzu mu buryo bunoze.
Iyo miryango yiyongeraho n’iyo abafatanyabikorwa bubakiye, n’aho uyu mwaka wa 2025-2026 hakaba hari gahunda yo kubakira imiryango igera ku 141, ifite inzu zasenyewe n’ibiza aho biteganyijwe ko mu kwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka yaruzuye, naho imiryango 72 yo ikazasanirwa amazu ifite atameze neza.
Ibi bikazakorwa ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere hatabariwemo izubakirwa n’abafatanyabikorwa b’aka Karere.
Yari amaze imyaka itandatu acumbikiwe n’abaturage, n’ubu n’inzu yari acumbikiwemo bari bakamukuyemo yasemberaga.
Uyu mubyeyi afite abana batatu, akaba abana n’umwe wabyariye iwabo.
Inzu yubatswe n’ubuyobozi bw’Umurenge, abaturage bamufasha kubaka ibikoni. Ifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu.