Abatuye mu Murenge wa Mushishiro by’umwihariko mu Kagali ka Rukaragata mu Karere ka Muhanga bavuga ko batarahabwa umuriro w’amashanyarazi, byabasabaga gukora urugendo rugera ku masaha abiri bajya gushaka umuriro wa telefoni cyangwa bajya gushesha imyumbati.
Murekatete Marie Chantal utuye muri ako Kagari, avuga ko kuba baregerejwe umurio w’amashanyarazi byabaruhuye ingendo bakoraga bajya gushaka ahari umuriro.
Ati: “Tutarabona umuriro w’amashanyarazi, hano nta terambere twagiraga, kuko wasangaga ushatse kurya ubugali bwo ku cyuma n’ushatse umuriro wa telefoni byabasabaga gukora urugendo rw’amasaha abiri tujya Mushishiro, ku buryo kuri ubu nshimira Perezida wa Repubulika wadukuye mu icurabundindi akaduha umuriro kuko ntawugicana urubigo agiye kurya ahubwo ducana amatara.”
Mugenzi we Nshimyumuremyi Zacharie, na we avuga ko mu Kagali kabo ka Rwigerero umuriro utarahagezwa wasangaga nta munyeshuri wiga nijoro.
Ati: “Umuriro w’amashanyarazi twegerejwe, wadukuye mu mwijima kuko wasangaga turyama saa ‘kumi nebyiri z’umugoroba, abanyeshuri ntibabashe gusubiramo amasomo, kurya ari ugucana urubingo, ariko kuri ubu turi heza amatara arara yaka, ibyuma bisya byaratwegerejwe ku buryo ntawe ugikora urugendo ajya gushesha imyumbati n’ibindi, twakuwe mu mwijima tugezwa mu rumuri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kwegereza umuriro w’amashanyara abatuye aka karere ari igikorwa gikomeza kugeza ubwo bazaba bageze ku kigero cya 100%.
Ati: “Twavuga ko umuriro w’amashanyarazi aho ugeze iterambere ryihuta ndetse n’abahatuye bakaba bashobora guhanga imirimo mishya, ku buryo intego dufite ari iyo gukomeza ibikorwa byo kwegereza umuriro w’amashanyarazi abatuye aka karere by’umwihariko mu bice by’icyaro kugeza ku kigero cya ijana ku ijana”.
Kuri ubu, abatuye Akarere ka Muhanga bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi basaga 82%.