Mukarwubaka Gertrude, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, agaragaza inzira ndende yanyuzemo ariko bikarangira abonye icyizere cy’ubuzima.
Uwo mubyeyi avuga ko nyuma ya Jenoside ubuzima bwamugoye cyane, aho yaburaga aho aba ndetse no kubona ibimutunga bikaba ikibazo gikomeye, avuga ko yacumbikirwaga hirya no hino, abaho umutima we wuzuye agahinda n’ihungabana. Ati: “Icyo gihe icyari kimbabaje cyane ni ukubura aho ndambika umusaya, numvaga nta cyizere cy’ejo hazaza mfite.”
Mu mwaka wa 2000, ubuyobozi bwamushyize mu bagombaga guhabwa amacumbi, yubakirwa inzu n’Umuryango AVEGA-AGAHOZO, anahabwa inka yo kumufasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi, nubwo byari intangiriro nziza korora iyo nka ntibyaje kumworohera kubera abajura bahoraga bashaka kuyimwiba.
Ibyo byatumye afata icyemezo gikomeye cyo kuyigurisha nyuma yuko abana yamufashaga kurihira bari barangije kwiga icyemezo yishimira kugeza n’uyu munsi. Ati: “Narayigurishije ariko yari imaze kumfasha kurihira abana amashuri, ubwo nari mfite ubwoba bwo kuyibura, byaje kumbyarira inyungu irambye.”
Nyuma yaho, amahirwe yongeye kumusekera ubwo yumvaga gahunda ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite imbaraga zo gukora, ibaha inkunga yo gutangiza imishinga.
Mukarwubaka avuga ko yahise ategura umushinga w´ubworozi bw’inkoko ahabwa inkunga y’amafaranga ibihumbi 500, agura inkoko 20 ku ibihumbi 75 andi yasigaranye yahise ayateganyiriza kuyaguramo ibiryo byazo ndetse n´imiti mu gihe cy´amezi 2, uku ngo ni ko yatangiye ubworozi bwe, gusa ngo muri izi nkoko yari yaguze yagowe no gutangira ubworozi kuko akizigura hahise hapfamo inkoko 4, hanyuma 26 zari zasigaye yaje kubona ko harimo 6 zirimo gutinda gutera amagi, arazigurisha, akuramo ibihumbi 60 ayaguramo izindi 20, aho kuri ubu afite inkoko 40 zirimo izitera amagi.
Ati “Bampaye ibihumbi 500 ariko bisanga narubatse igipangu sinacyuzuza, ubuyobozi bwambwiye ko nafataho make nkacyuzuza hanyuma nkazakoresha asigaye, aya nahise nguramo urugi rwo ku marebo, nubakamo igipangu cy´inzu, nsiga amarange mu nzu yanjye kuko nabonaga idasa neza, ayo nasigaranye ni yo nahise ntangiza wa mushinga wanjye wo korora inkoko, kandi ubu ni umushinga mbona ugenda neza nubwo nawutangiye nabi.”
Yongeyeho ati: “Ubu navuga ko nahinduriwe amateka, mfite aho mba heza, noroye inkoko zitanga amagi kandi mfite intego yo kwagura ubworozi bwanjye.” Uyu mubyeyi ashimangira ko nubwo Leta n’abafatanyabikorwa batanga ubufasha bw’ibanze, abarokotse bagifite imbaraga bakwiye kwishakamo ibisubizo aho gutegereza gufashwa byose. Ati: “Ntitwakabaye duteze amaboko gusa, hari abandi bakeneye ubufasha, natwe tugomba gukora tukiteza imbere.”
Sebudandi Benoit, uhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko imibereho yabo igenda irushaho kuba myiza bitewe n’ubufasha bahabwa ndetse ko bakomeza no kugirwa inama mu micungire y’imishinga yabo. Ati: “Hari impinduka igaragara, abafashijwe ntabwo duterera iyo ahubwo bakomeza gukurikiranwa no kugirwa inama kugira ngo imishinga yabo itange umusaruro.”
Mukarwubaka Gertrude ni urugero rw’uko n’uwahuye n’ibikomere bikomeye ashobora kongera kwiyubaka, akava mu gahinda akagera ku buzima bufite icyerekezo igihe abonye ubufasha, ariko cyane cyane iyo yifitemo icyizere n’umurava.



