Muhanga: Yasize afungiranye abana, bamusanga yapfiriye mu kirombe
Imibereho

Muhanga: Yasize afungiranye abana, bamusanga yapfiriye mu kirombe

HABIMANA Eric

April 3, 2026

Ugirinka Anne Marie w’imyaka 45 yasanzwe yapfuriye mu kirombe, aho bikekwa ko yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe asize afungiranye abana be mu nzu ngo badatorongera. 

Uyu mubyeyi yasize agahinda n’amarira mu baturanyi be mu Mudugudu wa Buganda, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, kubera uyu mubyeyi wabuze ubuzima n’abana be asize mu bupfubyi. 

Amakuru agera kuri Imvaho Nshya, avuga ko uyu mubyeyi yavuye mu rugo mu ijoro ryo ku wa 02 Mata 2026, asiga afungiranye abana be bane mu nzu ajya gushaka imibereho muri ubu bucukuzi  butemewe buzwi nk’’Ubunyogosi.’ 

Abaturanyi be bumvise abana be bakiri bato baririra mu nzu bahogoye, bagira amakenga bagiye kureba basanga bari bonyine. Abaturanyi bahise bica urugi bakingurira abo bana bavuze ko nyina yabasize mu ijoro agasiga abakingiranye mu nzu. 

Abaturage batangiye gushaka amakuru bitabaza n’inzego z’ibanze, baza kumusanga yapfiriye mu kirombe cya Kompanyi yitwa Daba Supplies. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugendabari Bizimana Sixbert, yemeje iby’aya makuru, avuga ko nyakwigendera yari asanzwe ajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Ati: “Yari asanzwe ajya kwishakira amabuye y’agaciro  mu buryo bunyuranije n’amategeko, ni bwo rero nijoro afungiranye abana ajya gucukura, agwa mu mugezi uri muri icyo kirombe itaka riramugwira ahita apfa.” Yakomeje agira inama abaturage yo kwirinda ubucukuzi butemewe cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi kuko bushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Ati: “Nubwo bwaba ubucukuzi bwemewe muri ibi bihe by’imvura buracyateje ibyago, abantu bagomba kubyitwararika bagashyira imbere kurinda ubuzima bwabo.”

Nyakwigendera yasize abana bane barimo umuto ufite imyaka ine, ubuyobozi buvuga ko buri gushaka uburyo bafashwamo kuko uyu mubyeyi yari asanzwe afite n’umwana wabyaye ariko batabanaga utanafite umugabo. Ubuyobozi buvuga ko bugiye kwegera uwo mwana mukuru bagashaka ukuntu agaruka mu rugo kugira ngo afatanye n’Inzego z’ibanze kurera abo bana.

Iki kibazo cy’ubucukuzi butemewe gikomeje gufata indi ntera mu Karere ka Muhanga aho kimaze gutwara ubuzima bw’abantu batari bake. Mu minsi ishize, abantu batanu barimo n’umwana w’imyaka 13 bahasize ubuzima mu gihe Inzego z’umutekano zatangaje ko abarenga 50 bafatiwe muri ibyo bikorwa.

Ibi bikomeje gutuma hakenerwa ingamba zikomeye zo kurwanya ubu bucukuzi hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage no gukumira impanuka nk’izi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA