Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga akaba na kapiteni wa Rayon Sports yongereye amasezerano y’imyaka ibiri atanzweho miliyoni 40 Frw.
Ibi byatangajwe na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse ari bugaragare mu myitozo y’iyi kipe yo kuri uyu wa Gatanu iri bubere mu Nzove saa cyenda nk’uko bisanzwe.
Muhire Kevin watowe nk’umukinnyi w’umwaka ushize wa shampiyona muri iyi kipe, asanze abandi bakinnyi bakina hagati Rayon Sports yaguze nka Richard Ndayishimiye, Rukundo AbdulRahman na Haruna Niyonzima.
Uyu musore w’imyaka 26, yageze muri Rayon Sports mu 2015 avuye mu ikipe y’Isonga, gusa ubugira kabiri yagiye yerekeza hanze y’u Rwanda ariko bikarangira agarutse muri iyi kipe afata nk’iyamureze.
Alex
July 26, 2024 at 7:00 pmAmakipeyose ya suherewe hafiyayose atewe ubwoba nibihangange reyosiporo irigusinyisha bagize ubwoba bakonje bavugabati dutewe ubwoba nareyosiporo noneho ntituzi aho tuzayihAmakipeyose ya suherewe hafiyayose atewe ubwoba nibihangange reyosiporo irigusinyisha bagize ubwoba bakonje bavugabati dutewe ubwoba nareyosiporo noneho ntituzi aho tuzayihungira.
Dukuze Eric
November 26, 2024 at 3:50 pmMuhire akinanezape! Kuburyo nkatwe bafana ba rayon tukishimape