Muhoza Eric ukinira Team Amani mu Bagabo na Ingabire Diane ukinira Benediction Cycling Club mu Bagore, begukanye Isiganwa ku magare rigura ibirori byo kwizihiza Umunsi Ngarukamwaka w’Intwari “Heroes Cycling Cup” ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026.
Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya Gatandatu ryatangijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe François.
Ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 98 baturutse mu makipe yo mu Rwanda.
Icyiciro cy’abagabo bakuze n’abasore batarengeje imyaka 23 bakoze intera y’ibilometero 154, abagore bakuze,abakobwa batarengeje imyaka 23 n’ingimbi z’abatarengeje imyaka 19, bakinnye ibilometero 145 mu gihe abangavu batarengeje imyaka 19 bakoze ibilometero 85.
Mu bagabo batarengeje imyaka 23, isiganwa ryegukanywe na Muhoza Eric wageze i Batsinda ari wenyine nyuma yo gusiga abandi bakinnyi bari bahanganye aho yakoreshe amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda 19, yarushije umunota umwe n’amasegonda 19 Tuyizere Etienne wa Java Inovotec mu gihe Byukusege Patrick wabaye uwa gatatu yarushijwe n’uwo yakurikiye, iminota ibiri namasegonda atanu.
Ingabire Diane ukina muri Benediction Cycling Club, yegukanye iri rushanwa mu bagore nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda atatu, ibihe yanganyije na Mwamikazi Jazilla wabaye uwa kabiri na Martha Ntakirutimana wabaye uwa gatatu bombi bakinana muri Ndabaga Women.
Mu ngimbi zakinnye intera ingana n’iya bashiki bazo, Nkurikiyinka Jackson ukinira Benediction Ignite yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 47, ibihe inganya na Byusa Pacifique wabaye uwa Kabiri akurusha amasegonda icyenda Yassin Mucyo na we wa Les Amis Sportifs.
Mu bangavu bakoze ibilometero 85, ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya hatsinze Masengesho Yvonne ukinira Ndabaga Cycling Team akaba yakurikiwe na Ancille Uwizeyimana wa Bugesera Cycling Team wabaye uwa kabiri na Akimana Donatha wa Ngarama Cycling Team wa gatatu.
Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 32 tariki ya 1 Gashyantare 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”










