Madamu Jeannette Kagame yibukije icyiciro cy’abanyeshuri barangije mu ishuri Green Hill Academy (GHA) muri uyu mwaka wa 2025, ko intsinzi igira aho ikomoka anashimira izina ‘Intangarugero’ ryahawe aba banyeshuri.
Yahishuye ko buri mwaka aba ategerezanyije n’amatsiko izina rihabwa icyiciro gishya cy’abarangije amasomo yabo muri Green Hills Academy.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi, mu ijambo yagejeje ku banyeshuri icyiciro kirangije uyu mwaka, abarezi n’ababyeyi barerera muri iri shuri.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu Kinyarwanda bavuga ko ngo ‘Izina niryo muntu’, bivuze ngo ba izina ryawe.
Ati: “Muzashimirwa ku mahame meza mwafashe cyangwa mugawe ku byemezo bibi. Muzahindura bagenzi banyu, n’abazaza inyuma yanyu.
Bityo rero, mugomba guhora mwitwararika. Mujye mwibuka ko intsinzi igira igiciro gikomeye, n’amaso menshi ayireba.”
Yashimangiye ko uyu munsi abanyeshuri berekanye urugero rwiza buri muntu yagombye kwigiraho mu buzima bwe bwose nko kugera ku ntego zifatika.
Ati: “Ntuzigere wibagirwa ibyo ukeneye gukora kugira ngo ugere aho ushaka kugera.”
Yagaragaje ko atari ugushaka kubatera ubwoba ahubwo abivuga nk’umubyeyi. Ati: “Ntimuzigere mwibagirwa ko igihe nk’iki kitazongera kubaho mu buzima bwanyu, mugikoreshe neza.”
Madamu Jeannette Kagame yabwiye abanyeshuri ba Green Hills Academy ko bakiri bato kandi ko ejo hazaza habo hari inyanja y’amahirwe kandi ko abakuru babitayeho.
Akomeza agira ati: “Imiyoborere y’Isi izaturuka kuri mwe. Icyo Isi izaba ejo, kizaturuka mu biganza byanyu. Iki ni igihe cyiza cyane mu buzima bwanyu.”
Abiga muri GHA basabwe gukoresha amahirwe bafite, bakanezerwa ariko bakamenya ko uwo munezero utagomba kubatwara umunezero w’ahazaza, ubuzima bwiza, cyangwa icyubahiro cyabo.
Ati: “Mujye mwibuka ko aho mugeze hose ko muba muri ishusho y’aho mwarerewe. Mujye mwibuka ko ababyeyi banyu bashoye byinshi kugira ngo mubone uburezi bwiza ku rwego rwo hejuru.”
Yagarutse ku Ikoranabuhanga
Madamu Jeannette Kagame yakomoje ku ngingo ababyeyi benshi batajya bibandaho kandi bayizi, akomoza ku gihe Isi igezemo cyo gukoresha ubwenge bukorano (Artificial Intelligence).
Ikoranabuhanga rimaze gutwara abantu imirimo. Yavuze ko imirimo isaba imbaraga z’ubwenge ko ubwenge bukorano bworoshya iyo mirimo kandi bukayihutisha.
Ati: “Ntekereza ko tutagomba kuba abashaje batekereza ko ikoranabuhanga ari ribi. Buri kiragano kigomba kumenya uburyo bworoshye cyifitemo, nubwo ibyabanje byari bikomeye.”
Akomeza agira ati: “Nk’umuntu, amahirwe yawe yo kugera ku ntsinzi no kugira ubuzima bwiza, azahora agendana no kumenya ibyo uzi, kumva ibyo usobanukiwe, no kubikoresha uko bikwiye.
Ntukagire ngo iryo koranabuhanga ryagufasha kuruhuka, rikugire umuntu utazi byinshi, kandi udashoboye. Rikoreshe kugira ngo wige, ntukarishyire imbere ngo rigupfire ubusa.”
Yashimiye abarezi n’abakozi ba Green Hills by’umwihariko Umuyobozi w’ishuri, Dr Daniel Hollinger, ku bumenyi baha ubumenyi ndetse anashimira ababyeyi barerera muri iri shuri.
Iradukunda Evariste
June 1, 2025 at 9:57 amNdasabakwinjira mungabozurwanda rdf munkorereubuvugizi nangembe umusirikare mfatikanyenabandikurinda ubusugire bwigihugunabagituye?