Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima, yashimiye Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, wamugiriye icyizere akamuha amahirwe yo kwereka Isi yose ko Afurika ifite abasifuzi b’abagore bashoboye.
Ibi yabitangaje ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, Salé muri Maroc mbere ya tombola y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2024 kizabera muri Maroc.
Mukansanga Salima yakoze amateka y’umusifuzi wa mbere w’umugore wasifuye igikombe cya Afurika mu 2021 n’igikombe cy’Isi cy’abagabo mu 2022 muri Qatar.
Mbere yo gutangira Tombola, Mukansanga Salima yavuze ko yishimye cyane, anashimira kuba yaragiriwe icyizere cyo guhagararira abandi basifuzi b’abagore.
Ati: “Mwakoze cyane kuri aya mahirwe, ni icyubahiro n’ishema kuri njye, guhagararira abasifuzi b’abagore muri Afurika muri iki gikorwa, kandi na none, Dr. Motsepe, warakoze kunyizera. Waranyizeye, wampaye uburenganzira, wampaye urufunguzo rufungurira abagore bose ngo bahagararire Afurika ku Isi.”
Yakomeje agira ati: “Turitanga cyane, dutanga ibyo dufite byose duharanira kugira umupira mwiza muri Afurika. Mwarakoze cyane kuri ibyo.”
Uretse Salima iyi Tombola yarimo Andile Dlamini wari mu Ikipe ya Afurika y’Epfo yatwaye iri rushanwa mu 2022 na Fatiha Laassiri wakiniye Maroc, ariko ubu akaba ari umutoza n’umwarimu w’abatoza.
Tombola yabaye yasize Itsinda A rigizwe na Maroc, Zambia, Sénégal na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itsinda B ririmo Nigeria, Tunisia, Algérie na Botswana naho Itsinda C rigizwe na Afurika y’Epfo, Ghana, Mali na Tanzania.
Igikombe cya Afurika cy’Abagore gitaha kizabera muri Maroc kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2025.