Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Domitilla Mukantaganzwa, yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wamugiriye icyizere.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko azakorana ubunyangamugayo, umurava no kwiyemeza muri izi nshingano yahawe zo kuyobora Urwego rw’ubutabera mu Rwanda.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154; yashyizeho Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Donatilla Mukantaganzwa asimbuye Faustin Ntezilyayo wari kuri uyu mwanya kuva mu Ukuboza 2019.
Yakoze imirimo mu nzego zitandukanye harimo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca n’indi.