Mukobwankawe yavuze uko yagowe no kubona inguzanyo kubera ko afite ubumuga  
Amakuru

Mukobwankawe yavuze uko yagowe no kubona inguzanyo kubera ko afite ubumuga  

KAYITARE JEAN PAUL

December 28, 2024

Mukobwankawe Liliane w’imyaka 35 wiyeguriye ubucuruzi afatanya no gukina mu ikipe y’igihugu y’abagore bafite ubumuga bakina bicaye, Sitting Volleyball, avuga uko yagiye gusaba inguzanyo muri banki ikamuha inguzanyo atasabye akabwirwa ko ari uko afite ubumuga.

Mu 2009 arangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, HEG, yagize amahirwe yo gukina mu ikipe y’igihugu amafaranga akuyemo ayongera ku yo yahawe n’umuryango we atangira ubucuruzi bwo kwambika abagabo n’abagore.

Ati: “Igishoro nagikuye mu muryango mvukamo. Nabagejejeho igitekerezo babona ko ubwo bushobozi mbufite, bampa amafaranga make ariko asanga andi narimfite.

Icyo gihe nari mvuye gukina hanze muri Uganda dutwaye igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball nk’abanyarwanda, ni aho navuga ko nakuye amafaranga nagiye nkusanya yiyongeraho ayo mu muryango cyane ko ayo natangije atari menshi.”

Yagize igitekerezo cyo kugana banki

Ubwo yari amaze gutangira ubucuruzi, yumvise ubukangurambaga bushishikariza urubyiruko n’abagore kugana Ibigo by’imari bagahabwa amafaranga abafasha kwiteza imbere.

Ntibyamuhiriye kuko abakozi bo muri banki basanze afite ubumuga bituma adahabwa inguzanyo yari yasabye.

Avuga ko igishoro cyari gitoya kandi akeneye kwaguka kugira ngo ubucuruzi bwe butere imbere.

Ati: “Naje kugana inzira ya banki nkuko abandi bacuruzi bose bagana banki ariko biza kungora, wenda sinagiye muri banki imwe nagiye muri nyinshi.

Naravuze nti niba aha barimo gutanga amafaranga ku bagore cyangwa ku rubyiruko reka ngeyo ariko nagowe nuko basanze mfite ubumuga.”

Mu buhamya bwe, Mukobwankawe avuga ko hari banki zidashobora guha inguzanyo umuntu ufite ubumuga kubera imyumvire igihari.

Avuga ko hari abiyumvisha ko umuntu ufite ubumuga ahawe inguzanyo agahomba, ntawamukurikirana mu mategeko kandi ngo amategeko nta hantu agaragaza ko uwo muntu atakurikiranwa.

Agira ati: “Cyangwa ugasanga akenshi banavuze bati ese ubu apfuye tuzayakura he kubera ya myumvire yo kumva ko umuntu ufite ubumuga igihe icyo ari cyose ashobora gupfa.

Hari amabanki agusaba umwishingizi wenda banki zitanga amafaranga makeya hagati ya miliyoni Eshatu n’Imwe bashobora kukubwira bati turareba ibikoresho byawe byo mu nzu noneho uduhe umwishingizi ufite amasezerano.

Byambayeho kuko natwaye uri hafi yanjye ushobora no kwemera ibyo bintu, kubera imyumvire hari abatabyemera, ariko uramutwaye basanze afite ubumuga, nabwo bikaba ikibazo.”

Avuga ko n’iyo banki yemeye dosiye y’umuntu ufite ubumuga, imuha amafaranga makeya ku yo yasabaga.

Akomeza agira ati: “Ibi ni ibintu byambayeho ntabwo ari inkuru nakuye ahandi, banki imwe yantumye umwishingizi ndamuzana basanga afite ubumuga.

Babitinzeho cyane bavuga bati umuntu twamutumye umwishingizi none azanye ufite ubumuga kandi na we afite ubumuga.

Icyakoze nabibwiwe ku ruhande n’umukozi wa banki tuziranye.

Icyo gihe nahawe 800 000 Frw kandi narasabaga 2 500 000 Frw bikajyana nuko narimfite ikibanza natanga nk’ingwate yanjye ariko ntibanyemerera.”

Agira agahinda kuko abantu basaba inguzanyo bakoresheje ikoranabuhanga ndetse bakavugana n’abakozi ba banki ariko bamubona imbonankubone akabona ko uwamuvugishaga agize ikibazo cy’uko uwo bavuganaga afite ubumuga.

Mukobwankawe ahamya ko kugeza ubu ubucuruzi bwe buhagaze neza ndetse iyo banki yaje guhuza nayo aba umwizerwa, muri make ngo akorana neza nayo.

Uko yatangiye gushabika

Mukobwankowe Liliane yatangiye akora ubucuruzi bwo kwambika abagabo, abagore. Akongeraho gucuruza amasakoshi, amasaha n’inkweto kuva mu 2009.

Ubucuruzi bwe yabutangiriye i Remera ahazwi nko mu Gisimenti

Agira ati: “Natangiye gucuruza mu 2009 nkirangiza amashuri yisumbuye, mbutangira bigoranye bya bindi byo kuvuga ngo ntabwo nkeneye gusaba akazi cyane ko byari bigoranye kubona akazi ku muntu ufite ubumuga.”

Yagiye gushaka umuryango wo gukoreramo. Uwo yagezeho bwa mbere yamuhaye ahantu hari akantu gasaguka munsi y’ingazi (Stairs), umuntu yinjiramo yunamye.

Ni inkuru abara afite ikiniga. Ati: “Ni ko yampaye ndamubwira nti ariko ntabwo ari uyu muryango narinkeneye, nkeneye umuryango munini wo gukoreramo kandi mfite amafaranga yo kwishyura, naje mfite amakuru y’uko imiryango hano yishyurwa.

Yari umuyobozi w’ahongaho arambwira ngo ni ho hahendutse kandi ikindi naniwe kwishyura nta kibazo ku hahomba, nta cyo byabatwara.”

Mukobwankawe ahamya ko hari hato kandi ko hatajyanye n’aho yashakaga.

Icyakoze yahisemo gucuruza akoresheje ikorabuhanga kubera kwanga guhomba biturutse ku kuba arimo gukina mu ikipe y’igihugu ya Sitting volleyball bigatuma abakozi bashobora kumwiba.  

Ku rundi ruhande ahamya ko acuruza 5 000 000 Frw aba yaranguje kandi zigashira akabihuza no gukina bityo ntagire icyo asiga inyuma.

Mukobwanakawe uvuka mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, nta bumuga yavukanye ahubwo yakoze impanuka afite imyaka irindwi imusiga amugaye ukuguru ku iburyo. 

Amashuri abanza yayigiye ku ishuri ribanza Remera Catholique, ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ayigira kuri ASPAD Ngororero, arangiriza amashuri yisumbuye muri Saint Bernadette mu Karere ka Kamonyi.

Mukobwankawe Liliane, ni umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abagore bafite ubumuga bakina Sitting Volleyball

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA