Mukonya wakiniraga AS Kigali yitabye Imana
Amakuru

Mukonya wakiniraga AS Kigali yitabye Imana

SHEMA IVAN

July 6, 2024

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wa AS Kigali yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga agonganye n’umunyezamu akamira ururimi.

İyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yakinaga umupira bisanzwe i Mageragere agongana n’umunyezamu amira ururimi bagerageza kurugarura ariko biranga.

Yahise yihutanwa mu bitaro bya Kigali CHUK ari naho yaje gushiriramo umwuka.

Mukonya yakinaga muri AS Kigali yagiyemo avuye muri Kiyovu Sports nubwo shampiyona ishize atabonye umwanya uhagije wo gukina mu Ikipe y’Umujyi wa Kigali.

TANGA IGITECYEREZO

  • Mugenzi Jean Cloude
    July 6, 2024 at 10:05 pm Musubize

    Nihanganishije Umuryango Wanyakwigendera Ahobarihose Bakomeze Kwihangana Kandinihanganishe Abasiporitifu Bose Ndetse Nabobakinanye Umupira Bakomezekwihangana Kuko Iyi Ni Inkuru Ibabaje Kuko Biteye Agahinda Imana Imwakire Mubayo .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA