Mukore ibihano muzinukwa icyaha-CG Murenzi  yakebuye abakora ibihano nsimburagifungo
Imibereho

Mukore ibihano muzinukwa icyaha-CG Murenzi  yakebuye abakora ibihano nsimburagifungo

HITIMANA SERVAND

December 6, 2025

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora, CG Murenzi Evariste  yasabye abakatiwe n’inkiko  igihano nsimburagifungo, barimo gukora imirimo y’inyungu rusange, gukora igihano cyabo batiganda birinda kuba bakongera kugongana n’amategeko bikabagarura mu bihano.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imirimo y’inyungu rusange kubahamijwe ibyaha n’inkiko.

CG Murenzi Yagize ati: “Iyi gahunda ya Leta yo gushyiraho ibihano nk’ibi bifite inyungu nyinshi. Kuri mwe mwahamwe n’ibyaha iki gihano gituma mwikosora ariko bikaruta ko mwaba mugororerwa muri gereza, kuko mukora mutaha mu miryango yanyu bityo mugakurikiranira hafi imibereho yayo.”

Yunzemo ati: “Ikindi ni uko abo mwakoreye ibyaha babona ko koko muri guhanwa ndetse n’ubujyanama bw’abavandimwe banyu mukabubona.”

Yakomeje abasaba kubahiriza amabwiriza birinda kongera kugongana n’ amategeko.

Ati: “Ati turabasaba rero kubahiriza ibyo musabwa gukora. Mugakora iminsi itatu mu cyumweru nkuko biteganywa. Igihe muri muri kurangiza igihano cyanyu, kandi mugomba kwiga mukiyibutsa ibyatumye mukatirwa n’inkiko mukanazinukwa burundu gusubira mu byaba.”

Ni ibihano ababikatiwe bavuga ko byari bikwiye kandi bakishimira ko Leta yabadohoreye bakaba babikora bataha mu ngo zabo nyamara bari kuba bafunzwe.

Mukapasika Ruth wakatiwe gufungwa amezi 6 ariko agahabwa gukora imirimo y’inyungu rusange, avuga ko nta ko bisa kuba ataragiye mu igororero akaba akora  ataha iwe.

Ati: “Turashima iyi gahunda cyane kuko nahamijwe icyaha ubu mba mfungiye i Kibungo nta muntu ungeraho. Nyamara aha ndakora ngataha mu rugo nkanamenya uko abana biriwe mbashakira ibyo barya ubuzima bugakomeza.”

Yakomeje avuga ko akora iminsi itatu  indi minsi agakora ibikorwa bye bibyara inyungu birimo n’ubucuruzi yakoraga mbere y’uko agwa mu cyaha.

Ati: “Urumva ko rero iki gihano tugikora tutinuba kuko cyaturitse ku mskisa yacu ariko kizamo kutworohereza kuruta kujya mu magereza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Imibere y’Abaturage Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet avuga ko ibi bikorwa biri gufasha mu iterambere muri rusange.

Ati: “Abarangiza ibihano bari gutanga umusanzu ukomeye mu byiciro bitandukanye.Turabakoresha muri gahunda yo kunganira abana ku ishuri, aho bakora mu guhinga imboga no gukora indi mirimo yagatwaye ingengo y’imari. Barakora mu bikorwa byo kubakira abatishoboye ,kwimakaza isuku n’ibindi.”

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS)  ruvuga ko ibikorwa nk’ibi biri gukorwa hirya no hino mu gihugu.

Mu Karere ka Nyagatare hari abategerejwe muri iyi mirimo bagera kuri 609, kugeza ubu abatangiye kuyikora bagera kuri 186.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi yakebuye abarimo kurangiza ibihano nsimburagifungo bakatiwe n’inkiko
Mukapasika Rusi avuga ko ashima igihano yahawe gituma akora ataha iwe
Abakatiwe ibihano n’inkiko bashima ko gufungwa byaguranywe imirimo y’inyungu rusange

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA