Ikipe ya Mukura VS yandikiye ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA isaba ibisobanuro ku misifurire yaranze umukino wa Shampiyona yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0 ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025.
Uwo mukino w’umunsi wa kane wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, uyoborwa n’abasifuzi bawuyoboye barimo Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’, wari umusifuzi wo hagati.
Ubuyobozi bwa Mukura VS bwandikiye FERWAFA burega abasifuzi babiri ari bo Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ wari umusifuzi hagati na Mugabo Eric wari ku ruhande.
Mu ibaruwa iyi kipe yanditse yagaragaje ko itishimiye ibyemezo byafashwe n’abasifuzi birimo kwimwa penaliti ku ikosa ryakorewe rutahizamu Destin Malanda mu gice cya kabiri ndetse n’ikosa Niyigena Clément yakoreye kuri Hakizimana Zuberi, ariko uyu myugariro wa APR FC ntiyahabwa ikarita itukura cyangwa ikarita y’umuhondo yari kuba iya kabiri abonye mu mukino.
Iyi kipe kandi yavuze ko yangiwe igitego cyatsinzwe na rutahizamu Boateng Mensah mu minota ya nyuma, ariko umusifuzi wo ku ruhande akavuga ko habayeho kurarira.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Mukura VS iguma ku mwanya wa munani n’amanota atanu. Ni mu gihe APR FC yagize amanota atandatu mu mikino ibiri imaze gukina.