Ikipe ya Mukura VS yatangaje ko yasubitse igikorwa cyayo cya Mukura season Launch cyari kuzaba ku wa Gatandatu tariki 1o Kanama 2024 kuri Stade Huye.
Mu itangazo Mukura VS yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2024 yavuze ko iki gikorwa gisubitswe ku mpamvu zitabaturutseho.
Ati: “Bitewe n’impamvu zidaturutseho, tubabajwe no kubamenyesha ko igikorwa cya Mukura Season Launch gisubitswe.”
Icyemezo kije gikurakira umwanzuro ntakuka w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) wo gukuraho umukino wa gishuti wari kubahuza na Rayon Sports uzasoza ibirori bya “Mukura Season Launch” byo kumurika imyambaro mishya n’abakinnyi bashya bazifashishwa mu mwaka w’imikino wa 2024/25 utabera umunsi umwe n’umukino wa Super Coupe ihuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Police FC ku wa 10 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium.
Mukura vs izatangira shampiyona ya 2023/24 yakira Gasogi United tariki 15 Kanama 2024, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Turinumukiza Pelagie
August 8, 2024 at 2:21 pmNkatwe Nkabafana Ba Reyon Sport Dufatanyije Nabakinnyi Bacu Ibintu Twaritugiyegukorera Mukura Yarikuzabyicuza Ibitego Bike Twarikubatsinda Ibike Ni 6 – 1 .