Muneza Christopher yahishuye uko yakiriye amagambo Marina yamuvuzeho
Imyidagaduro

Muneza Christopher yahishuye uko yakiriye amagambo Marina yamuvuzeho

MUTETERAZINA SHIFAH

February 12, 2026

Umuhanzi Muneza Christopher yagaragaje uko yakiriye amagambo mugenzi we Marina Debora uzwi nka Marina aherutse gutangaza y’uko yigeze gukunda Christopher mu ibanga ibizwi nka ‘Crash’ avuga ko bitandukanye n’ibyo yabonye igihe babonana bwa mbere.

Ubwo yari abajijwe icyamamare yaba yarigeze gukunda ntabivuge Marina yahise avuga inkuru y’ukuntu akiga mu mashuri y’isumbuye yakundaga Christopher Muneza ndetse yari yaranafunikishije igifuniko kiriho ifoto ye kugira ngo najya ayireba ajye yishima.

Muneza uri mu bihe byo kumenyekanisha Alubumu ye yise ‘H20’, ubwo yari mu kiganiro ku wa 11 Gashyantare 2026, yabajijwe uko yakiriye ibyo Marina yavuze maze avuga ko atari ubwa mbere yari abyumvise ariko bahura bwa mbere yabonye atamushishikariye.

Yagize ati: “Bwa mbere duhura, Badrama yagombaga kuza kundeba aza ari kumwe na Marina ndamusuhuza ariko ansuhuza mbona ameze nk’umuntu utabyitayeho. Nyuma nongera kumwumva abivuga mu kiganiro yari yagiranye na Austin ko ngo akunda ‘Christopher’ndavuga nti se ko bitandukanye n’ibyo nari nabonye.”

Icyakora nubwo byagenze gutyo Muneza yirinze kuvuga uko yakiriye ayo magambo ariko kandi atangaza ko akimwumva bwa mbere yamufannye kandi akunda umwete akorana ubuhanzi bwe.

Ati: “Buriya Marina ndi umufana we kuva kera, yigeze kuvugana na Uncle Austin kuri radiyo nari ndi kuyumva kuva kiriya gihe afite ijwi ryiza kandi nkunda ukuntu akoresha umwete mu muziki we mwabikunda cyangwa ntimubikunde arakora kandi umwete ni wo uba ukenewe mu gukora umuziki.”

Muneza Christopher abigarutseho mu gihe arimo gukora ibiganiro bitandukanye byamamaza Alubumu ye nshya yise H20 iriho indirimbo 9 akaba yaratangaje ko yari amaze imyaka igera muri 9 ayikoraho.

Christopher yavuze ko na we afana Marina kuva akimwumva bwa mbere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA