Murekatete mu gisigo ‘Icyanditswe’ yakanguriye abantu kugira umwete ku murimo  
Imyidagaduro

Murekatete mu gisigo ‘Icyanditswe’ yakanguriye abantu kugira umwete ku murimo  

MUTETERAZINA SHIFAH

March 6, 2026

Umusizi Murekatete Claudine ukoresha izina rya Murekatete mu busizi, yifashishije igisigo gishya yise ‘Icyanditswe’ yakanguriye abantu kugira umwete ku murimo.

Ni igisigo Murekatete agaruka cyane ku byiciro byose by’imirimo aho ashishikariza umuhinzi, umukarani, umwubatsi, umukozi wo mu rugo cyangwa undi wese mu byo akora kumva ko umurimo wabo ufite agaciro.

Yagize ati: “Icyanditswe ni ubutumwa bw’urukundo, icyizere n’ihumure, bukaba bushishikariza abantu kwikunda no guha agaciro ibyo bakora, n’iyo baba bakomoka mu buzima bugoye kuko buri wese burya afite agaciro n’impamvu ari ku Isi.”

Uwo musizi avuga ko yahisemo gukorana icyo gisigo n’umukunnyi wa Filime uzwi nka Hatungi muri Filimi Papa Sava nk’ikimenyetso cy’uko ubusizi butagarukira ku babukora gusa.

Ati : “Nakoranye na Hatungi uturuka mu gisata cy’abakinnyi b’ikinamico na filime kugira ngo dutange ubutumwa bukubiye mu gisigo icyanditswe ariko tunerekane ko ubusizi atari ubw’abasizi bonyine n’abandi bahanzi babugiramo uruhare.”

Uretse Hatungi, Murekatete yatangiye intambwe yo kwifashisha abandi  banyempano mu rwego rwo guhuza amaboko mukumvikanisha ubutumwa buri mu gihangano cye, aho kugeza ubu amaze gukorana n’abarimo Nyirarukundo ukina mu ndamutsa, Dogiteri Nsabi n’abandi.

Murekatete akoze Icyanditswe nyuma y’iminsi mike yegukanye igihembo cy’uwahize abandi mu gukora amashusho agaragaza amakosa akorwa mu kuvuga Ikinyarwanda n’uko yakosorwa, umwanya wamuhesheje ibihembo birimo amafaranga angana na Miliyoni imwe y’u Rwanda.

Icyo gihe yabwiye Imvaho Nshya ko afite imishinga myinshi irimo no gutegura Alubum y’ibisigo bye ya mbere, ayo mafaranga akaba yiyongereye mu yo azifashisha ashyira mu bikorwa imishinga y’ubuhanzi bwe.

Igisigo Icyanditswe agishyize ahagaragara nyuma y’amezi atandatu ashyize hanze icyo yise ‘Arubatse’ na cyo yitabajemo Dogiteri Nsabi.

Murekatete yakanguriye abantu kurangwa n’umurava mu mirimo bakora
Murekatete avuga ko kwifashisha Hatungi ukina Filime ari ukugaragaza ko ubusizi butagarukira ku basizi gusa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA