Murekatete yagaragaje agahinda k’abakobwa bateretwa n’abagabo bubatse
Imyidagaduro

Murekatete yagaragaje agahinda k’abakobwa bateretwa n’abagabo bubatse

MUTETERAZINA SHIFAH

August 20, 2025

Umusizi Murekatete yifashishije igisigo yise ‘Arubatse’ yagaragaje agahinda abakobwa baterwa no guteretwa n’abagabo bubatse babasaba urukundo bitwara nk’abasore nyuma bakazamenya ko bubatse.

Ni mu gisigo yashyize ahagaragara amashusho yacyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama 2025, yifashishamo umunyarwenya Nsabi asobanura nk’umuhanzi w’umuhanga.

Murekatete Muri icyo gisigo atangira abwira Nsabi ko anyuzwe n’umubano bafitanye kandi ko yari yaratinze guhura nawe ngo amukunde urumuryoheye nkuko bimeze.

Mu gisigo yagize ati: “Unkundire mpamirize urwunguko, nkwirahire nkubwire uko wabasumbye wanabasumbije ubugabe, nkugira nataye kure ya myaniko nabayeho buriburi ntarabona umbereye ntarigera umvurira uw’imbere [..] ubundi kuki watinze kuza ukankerereza ibi byiza.”

Dr Nsabi uba akina ari umugabo ukunda uwo mukobwa, akomeza amubwira ko atakererewe ahubwo iyo abimenya aba yarakunze we mbere amusaba kumukundira bagahuza urugwiro ndetse bagahuza imibiri maze bakarema igihango cy’umubano wabo.

Muri uko kumusaba icyo gihango Nsabi amubwira ko yubatse urugo atishimiyemo ko ndetse ibyo amusaba atajya abihabwa mu rugo rwe yubatse n’andi makosa menshi aba ashinja uwo bubakanye.

Murekatete amaze kumenya ko uwo yitaga umusore bakundana yubatse ndetse amaze imyaka ibiri yubatse urugo yahise agaruka ku gahinda abakobwa benshi bahura nako ko guteretwa n’abagabo nk’abo baba batifuza kubaka ingo zabo neza.

Ati: “Twaragowe iranze iragumye, rwa rukundo unkunda yari amaco y’inda? Amabanga tubitswa y’abazubatse zanze, amaganya y’abagabo batuganyira ngo ntibanyuzwe mu zo bubatse atugeze ahaga, aha dutegerereje.”

Muri icyo gisigo asoza atanze inama kuri abo bagabo ndetse umubano we n’uwo mugabo uhagaritswe akamubwira ko akwiye kwitabaza imiryango ikabafasha bagakosora igiteza umwuka mubi mu mubano wabo n’abo bashakanye.

Ati: “Si urugo rwakunaniye ni akageso kakwaritsemo. Iyo uza kuba umugabo uhamye ku mugambi wo kubaka wariburwane ku rwawe wari bushake abakuru bakabakebura mukaguma kubaka, mukaguma kogera, naho iby’urukundo rwarigorewe, Rugamba sipiriyani arubatiza injishi ya babiri ubwo twe twaba tubaye batatu[..]”

Murekatete ashyize amashusho y’igisigo ‘Arubatse’ nyuma y’icyo yise ‘Kanama k’imyaka’ cyagarukaga ku munsi w’umuganura n’amateka yawo. Uretse ibi byombi aheruka gushyira ahagaragara Murekatete azwi mu bisigo nka ‘Iwacu bazagukoshe’, Amakiriro’, Urweze’ hamwe n’ibindi byinshi bigaruka ku buzima rusange rw’ibibaho.

Murekatete yashwishurije abagabo batereta abakobwa bavumbura ko bubatse bakababwira ko bubatse Ingo zibagoye

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA