Muri DR Congo hagaragaye ubwoko bushya bw’ibihara bituruka ku nguge
Ubuzima

Muri DR Congo hagaragaye ubwoko bushya bw’ibihara bituruka ku nguge

Imvaho Nshya

July 2, 2024

Ubwoko bushyashya bw’ibihara bituruka ku nguge bubangamye kurusha ubundi bwose bwagaragaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu 2022 ni bwo muri Afurika haheruka icyorezo gikaze cy’indwara y’ibihara ndetse ikaba ari nayo yahitanye abantu benshi muri icyo gihe, nkuko bitangazwa n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya indwara CDC (Africa Center for Disease Control).

Indwara y’ibihara bituruka ku nguge, ni ikibazo gihangayikishije umutima abategetsi n’abari kubikurikiranira hafi muri Congo.

Ibihara bituruka ku nguge (mpox/variole du singe) ni  indwara ifata umubiri wose, uwo ifashe ituma aremba kandi ikaba yanamwica igihe yaba atabonye ubuvuzi.

Iyi ndwara y’icyaduka kandi bivugwa ko ari nshyashya muri ki gihugu cya Congo, ikaba yandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no mu gukoranaho.

Abahanga mu by’ubuvuzi ku Isi bavuga ko ubu bwoko bw’ibihara bushyashya bushobora kwambukiranya imbibi bugakwira amahanga, umwe akaba avuga ko ari bwo bwa mbere bubangamye kuruta ubundi kugeza ubu.

Indwara y’ibihara ku Isi yose mu 2022 yagabanyijwe no guha urukingo umubare w’abantu baremba kurusha abandi.

Kugeza ubu muri Repubulika iharanira Demokarisi ya Congo kubona imiti ntibyoroshye kandi hakaba hari ikibazo cy’uko ishobora kugera mu bindi bihugu byoroshye, Leandre Murhula wo mu ntara ya Kivu y’Epfo ahamya ko byoroshye gukwirakwiza iyi ndwara nko ku bantu bambuka kubera ko ntaburyo bwo kuyigenzura buhari.

Yagize ati: “Iyi ndwara ishobora guca ku bibuga by’indege kuko umuntu uyifite ashobora kwambuka kubera ko nta buryo bwo kuyigenzura buhari, mfite ubwoba cyane ko yazangiza byinshi kurushaho.”

Ibimenyetso by’iyi ndwara harimo kubabara umutwe, kugira umuriro mwinshi, kubabara mu ngingo, kugira ibiheri byinshi ku mubiri utazi icyabiteye no kumva unaniwe cyane kandi ntacyo wakoze.

Iyi ndwara hari uburyo bwo kuyirinda harimo kwirinda gukora ku biheri by’uyirwaye mu gihe byamenetse, kwirinda gukoresha ibikoresho yakoresheje harimo nk’imyenda cyangwa isume, kwirinda gukora ku wanduye, kwirinda imibonano mpuzabitsina n’uwanduye no kwirinda ko n’amatembabuzi ye yakugeraho.

UWAMALIYA Cecile

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA