Perezida Paul Kagame yavuze ko impinduka muri Guverinoma zitaraba kuko zihera ku bintu byinshi, ariko byose biba bigamije kurushaho gukorera Abanyarwanda.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025.
Ubwo umunyamakuru yabazaga ibijyanye n’impinduka ziri kuba muri Guverinoma nta gihe kinini gishize, yasobanuye ko hari byinshi birebwaho harimo imiterere y’igihe, imiterere y’Igihugu, imiterere y’abantu n’icyifuzo cy’Ubuyobozi bw’Igihugu buba bwifuza ko hakorwa ibintu neza nta guta igihe, bishoboye no kugabanya icyo bitwara, icyo bisaba byose bigakubira hamwe.
Yagize ati: “Impinduka muri Guverinoma ntiziraba ahubwo turacyari ku ntangiriro kuko ubuyobozi bw’Igihugu buba bwifuza ko ibintu bikorwa neza, ndetse harimo kugabanya icyo bidutwara, icyo bidusaba byose bigakubira hamwe.”
Yavuze ko impinduka hari igihe zasaga naho zituje, ariko ko ikigenderewe ziba hagamijwe gukora igikwiye mu gihe runaka.
Ati: “Impinduka zibaye muri iki gihe gishize, mu mwaka ushize n’intangiriro z’uyu byari bitaraba ari mbere gato y’amatora twagiyemo na nyuma yo kurangiza umwaka , ariko ibyo byabaye hashize igihe impinduka isa niyatuje, ibyo rero bituruka mu kureba ikiba gikenewe muri icyo gihe.”
Yongeyeho ati: “Byose biva mu kugerageza ariko dufite gushakisha gukora byinshi bishoboka ku muvuduko ushoboka ngo hagabanywe uburemere bw’ibibazo abantu bahura nabyo, byaba mu buhinzi, mu bworozi, mu burezi, mu bikorwa remezo, byaba mu bikorera, […..] Ni nko kuba rwose ufite igishushanyo imbere yawe byose biriho, ibikorwa, bikakwereka ikivuyemo noneho bigashaka ngo uko wabirebaga, uko ibintu bigenda ugire ibyo uhindura.”
Perezida Kagame yavuze ko we icyo ashyize imbere ari ugukorera abaturage b’u Rwanda.
Ati: “Mu mikorere y’Igihugu cyacu ni ugukorera Igihugu cyacu, icya mbere nshyira imbere mvuge ku giti cyanjye ni abaturage b’u Rwanda, barabona ibishoboka byose bikwiye uko dushoboye, hari ibyo tutageraho, hari ibyo tutabona kubera ko tutanabishoboye, tugategereza igihe amikoro azabonekera wenda tukabikora, ariko ku bihari, ku bishoboka barabona ibyiza bikwiye uko bishoboka cyangwa oya.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza impamvu zishobora gutuma umuntu ahindurirwa umwanya.
Ati’: “Ababikora barabikora uko bikwiye cyangwa bashyiramo amarangamutima yabo bagakora ibintu uko babyumva cyangwa uko babishaka, byaba biterwa se naho bari bashobora gukora ahandi neza kurusha, Ibyo nabyo ukabinyuramo, ukabitekereza.
Cyangwa se barabiterwa nuko bagera ku nshingano bakibona, bakibonamo muri izo nshingano mbere na mbere kurusha kureba abaturage muri izo nshingano bashinzwe. Ni bo bagiye hejuru y’ibintu byose babikora uko babishaka, uko babyumva ntawagira icyo avuga.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko impinduka zikorwa habanje habayeho gushishoza, kuko ikiba gikenewe ari inyungu z’Igihugu.
Yagize ati: “Kuba ubishinzwe rero bishobora kuba bishinzwe abandi ahandi, cyangwa ko ari nanjye biturukaho icyo kibazo cyo guhindura abo bantu, rwose mbikora nabanje kunyura muri izo nzira, iyo nabonye ko hari ikigomba guhinduka ntabwo nta umwanya, niyo narara nkushyizemo kubera ko ntacyo nari nkuziho cyangiza, nkakimenya ku munsi ukurikiyeho ndakuvanaho, kuko si wowe mbona mbere mu kazi ndabona igihugu n’inyungu zacyo mbere na mbere.”
Ku bijyanye no kuba haba harabayeho kurambagiza nabi abashyizwe mu myanya, yavuze ko bishoboka kuko hari ubwo umuntu yihisha ariko akazagaragarira mu kazi kandi kuko binyura mu zindi nzego, ndetse we adashingira ku maramgamutima, harebwa niba ibyamubonetseho ari ukuri, ari byo ubwo hagafatwa umwanzuro ukwiye.