Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali, University of Kigali, (UoK) bahoze biga mu yahoze ari KIM, barinubira ko bishyuzwa amafaranga y’umurengera y’amasomo batize, harimo abari kwishyura amafaranga y’u Rwanda 215 500 y’amasomo ane y’igihembwe cyose, nyamara bari kwishyuzwa 51 039 y’isomo rimwe.
Batabaje inzego z’uburezi ngo zibakemurire ikibazo, kuko ubuyobozi bwa UoK bwanze kugikemura, mu gihe bavuga ko hari bamwe bahagaritse amasomo kubera kubura ayo kwishyura.
Abaganiriye na Imvaho Nshya ni abarimo kurangiza mu mwaka wa gatatu ari na wo wa nyuma mu mashami atandukanye muri UoK, biganjemo abaje gukomereza muri iyo kaminuza bavuye mu yahoze ari kaminuza ya Kigali Instutitute of Management (KIM), yafunze imiryango magingo aya.
Bavuga ko ubwo bazaga gutangira kwiga baganiriye n’abashinzwe amasomo muri UoK, maze bagirana amasezerano, bemeranya ko umunyeshuri wifuza gukomereza amasomo muri iryo shuri harebwa amasomo yize muri Kaminuza agakurwamo hanyuma andi asabwa kwiga agakomerezaho ayiga muri UoK ari na yo asabwa kwishyura.
Ni na ko byagenze ariko baje gutungurwa n’uko mu gihe cyo gusoza kwiga, bageze mu mwaka wa gatatu, batangiye kwandika igitabo, basabwe kwishyuzwa na ya masomo batigeze bigira muri UoK nyamara n’aho bigaga mbere bari barayishyuye.
Mukantwali (Izina ryahinduwe), yagize ati: “Ikibazo gihari ni ukutwishyuza amafaranga tutari twiteze kandi atari no mu masezerano twari twaragiranye tukigera hano. Iyo dutangira ni bo batwereka bati aya masomo ntabwo ari yo muzishyura hano, kandi ntabwo tuzayiga hano.
Bakomeza bavuga ko kwishyuzwa amafaranga nk’ayo y’umurengera bibagiraho ingaruka zikomeye ku buryo bazacikiriza amasomo kuko basabwe ko mu gihe batakwishyura ayo masomo batize aho batazemererwa kwandika igitabo gisoza kaminuza ndetse no gusoza amasomo (graduation) biteganyijwe muri Werurwe umwaka utaha.
Nzayikorera Madina (amazina yahinduwe), waje ageze mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa kabiri muri KIM, yabwiye Imvaho Nshya ko kubera kubura uko agira yamaze kwishyura ayo mafaranga, ariko agahamya ko byatumye yumva yanze imikorere y’iyo kaminuza kuko itabateguza hakiri kare ahubwo igategereza barangije amasomo ikabishyuza amafaranga y’umurengera nyamara baranize bagowe no kubona amafaranga y’ishuri.
Yagize ati: “Naje muri UoK mvuye muri KIM igihe bayifungaga. Naje narize amasomo amwe barayemera andi barayanga, ibyo ni ibisanzwe, bansubiza mu wa mbere igihembwe cya gatatu, ariko nizemo isomo rimwe. Ejobundi ngiye kubarisha barambwiye ngo ngomba kwishyura igihembwe cyose kandi narize isomo rimwe muri icyo gihembwe.”
Akomeza avuga ko hari amasomo 11 yari yarize muri KIM,atagombaga kwiga muri UoK ndetse ntanayishyure.
Yongeyeho ati: “Ubwo bari bemeje amasomo 11 kandi umwaka uba ugizwe n’amasomo 12 ari cyo gihembwe cya nyuma bansubijemo mu wa mbere. Bo rero mu kubara amafaranga bishyuje igihembwe cyose kandi mu kwiga nishyura buri somo. Ubu nishyujwe asaga ibihumbi 215 by’amafaranga y’u Rwanda nagombye kwishyura 51 039 by’amafaranga y’u Rwanda y’isomo rimwe”
Mukantwari (izina ryahinduwe) ati: “Ikibazo ni ukutwishyuza nk’uko bitunguranye bishobora gutuma amasomo tuyahagarika. Nkanjye banyishyuza arenga ibihumbi 240 by’amafaranga y’u Rwanda guhita nyabona ni ibintu biba bigoye, hari igihe biba ngombwa ugasubika ukarangiriza rimwe n’abandi mu mwaka ukurikiraho umaze kubona ayo mafaranga”.
Abo banyeshuri bavuga ko barenganye kandi ubuyobozi bw’iyo kaminuza bubabwira ko bwishyuza buri gihembwe, butishyuza isomo kandi ko ari amabwiriza buhabwa n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC).
Bavuga ko barengana kuko batanabitegujwe hakiri kare ntibishyuzwe menshi mu gihe basoza amasomo, bagatabaza inzego zitandukanye zirebwa n’uburezi ngo zigire icyo zikora kuko hari n’abandi banyeshuri barimo abarangije muri iyo kaminuza bishyujwe menshi batari bakwiye kwishyura, abandi bakaba barahagaritse amasomo kubera ko amafaranga y’umurengera kaminuza ibasaba batabashije kuyabona.
Nzayikorera ati: “Iki kibazo rero tumaze kumenya ko hari n’abanyeshuri baharangije bagifite, niba ari n’amategeko yabo, ari na yo bajya bayasobanurira umuntu mbere, gusa niba ari na yo bagenderaho sinumva ukuntu wakwishyuza umuntu serivisi utamuhaye.”
Noe Niyigena, Umuyobozi ushinzwe icungamutungo muri kaminuza ya UoK yabwiye ko kwishyuza bagendera ku gihembwe batagendera ku isomo.
Yagize ati: “Ibijyanye n’imyishyurire bishyura ku gihembwe, umunyeshuri […] muri 2021 abanyeshuri basabye ko bazajya bishyura kuri buri somo (module), abayobozi bavuga bati, mufate amafaranga yose umunyeshuri yishyuraga mu myaka itatu muyagabanye n’umubare w’amasomo yiga muri iyo myaka.”
Tuvuge nk’uwiga icungamutungo, ku gihembwe ni 215, 500 Frw noneho ku isomo yishyura 51 039 Frw. Ayo mafaranga uyakubye kane urabona 209 000 kandi uwishyuye ku gihembwe yishyura 215 500. Ibyo bihumbi 11 azagenda abyishyura mu mpera z’umwaka.”
Yakomeje avuga ko ubwo buryo bukorwa kugira ngo bubahirize amabwiriza ya HEC.
Yagize ati: “HEC irakubwira ngo duhe uko biteye iby’imyaka itatu, bo bareba ibihembwe, iyo basanze ibyo yize ari byinshi kurusha ibyo yakuye ahandi uwo munyeshuri nta mpamyabushobozi bamuha.”
Uwo muyobozi yavuze ko umunyeshuri ufite ikibazo yakwegera ubuyobozi bwa kaminuza bukamufasha kugikemura.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Mukankomeje Rose yahakaniye Imvaho Nshya ko nta mabwiriza HEC iha kaminuza ayo ari yo yose, mu bijyanye no kwishyuza abanyeshuri ko ahubwo umunyeshuri ari we wivuganira na kaminuza agiye kwigaho.
Yagize ati: “Nta mabwiriza HEC itanga mu bijyanye no kwishyuza abanyeshuri”.
Uretse abo banyeshuri baganiriye na Imvaho Nshya hari na bagenzi babo biga cyangwa barangije muri UoK bishyujwe amafaranga y’umurengera mu gihe cyo gusoza amasomo yabo ya kaminuza ariko kuko nta kundi bari kubigenza aho kugira ngo basibire bagahitamo kuyatanga.
Bahamya ko niba nta gikozwe ngo icyo kibazo gikemuka bizakomeza kudindiza ireme ry’uburezi kuko abenshi bareka kwiga abandi bakiga bigoranye kubera kwishyuzwa amafaranga arenze ayateganyijwe.