Murunda: Dr Nsanzimana yijejeje abakorera kure amafaranga y’inyunganirangendo
Ubuzima

Murunda: Dr Nsanzimana yijejeje abakorera kure amafaranga y’inyunganirangendo

NYIRANEZA JUDITH

September 11, 2025

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yasuye ibitaro bya Murunda by’Akarere ka Rutsiro, yashimiye abakozi ubwitange bagaragaza, yizeza abakora kure amafaranga y’inyunganirangendo.

Yasuye ibyo bitaro areba ishusho ngari y’ibikorwa by’ubuzima na serivisi z’ubuvuzi zihatangirwa kimwe n’imikorere yabyo n’ubushobozi bifite mu kuvura abarwayi.

Minisitiri Dr Nsanzimana yaganiriye n’abakozi b’ibyo bitaro n’abayobozi b’ibigo nderabuzima byo muri  Rutsiro mu kumwereka uko ubuvuzi buhagaze, inzitizi zihari n’icyo Guverinoma yakora ngo bukomeze gutera imbere.

Yakiriwe n’Umuyobozi wako Karere, Kayitesi Dative ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Dr. Nkunzimana Jean Pierre aho babanje gusura serivisi z’ibitaro binyuranye.

Dr Nsanzimana yasoje ashimira umuhate n’ubwitange abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bagaragaza abasaba gukomerezaho.

Yagize ati: “Dukomereze muri uwo murongo. Ntawusiganya undi kandi twese dusenyera umugozi umwe! Mwumve ko tubafite ku mutima kandi tubashyigikiye 100%.”

Dr Nsanzimana yijeje abakozi ko ibibazo biri muri serivisi z’ubuzima bizwi ku buryo Minisiteri iri gushaka ibisubizo byihuse ihereye ku byihutirwa cyane.

Ati: “Mu byihutirwa harimo korohereza abakozi bakorera kure bahabwa amafaranga y’inyunganirangendo.”

Serivisi zitangirwa mu Ishami ry’ Ubuzima ku bitaro bya Murunda harimo guhuza no kugenzura Imikorere y’amavuriro ya Leta uri gahunda yo kuyongerera ubushonozi n’ayigenga, guhuza ibikorwa by’ingo mbonezamikurire y’abana bato ( ECDs), gutanga ubujyanama ku bibazo by’ubuzima muri rusange, hitabwa ku ndwara zandura n’izitandura.

Ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza (Mituweli), kwandika abana bavukira kwa muganga (CRVS) n’ibindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA