Musabyimana Jean Claude asimbuye Gatabazi JMV muri MINALOC
Amakuru

Musabyimana Jean Claude asimbuye Gatabazi JMV muri MINALOC

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 10, 2022

Kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Musabyimana Jean Claude Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney. 

Gatabazi yagiye kuri izo nshingano muri Werurwe 2021,  asimbuye Prof. Anastase Shyaka, icyo gihe na bwo yazamuwe mu ntera avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakozeho kuva mu 2017. 

Impamvu zo gusimburwa kuri izo nshingano muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ntizagaragajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida Kagame. 

Musabyimana Jean Claude umusimbuye, yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI). 

Mbere yo gukora izo nshingano Musabyimana yabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF). 

Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 nk’umwarimu n’Umuyobozi mu Nzego bwite za Leta. 

Mu mwaka wa 2016 n’uwa 2017, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, asimburwa na Gatabazi. Yanayoboye Akarere ka Musanze ndetse anakabera Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu. 

Gatabazi Jean Marie Vianney ntakiri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA