Musanze: Ababyeyi basubiye ku ntebe y’ishuri byabahinduriye ubuzima
Imibereho

Musanze: Ababyeyi basubiye ku ntebe y’ishuri byabahinduriye ubuzima

NGABOYABAHIZI PROTAIS

September 16, 2025

Mu Karere ka Musanze, bamwe mu babyeyi biyemeje gusubira mu ishuri, bavuga ko n’ubwo babanje kunengwa n’abaturanyi, barangije amasomo yabo neza kandi bibahindurira ubuzima. Bamwe bazamuwe mu ntera mu kazi, abandi bongererwa imishahara, bituma barushaho guteza imbere imiryango yabo.

Manishimwe Fulgence w’imyaka 45, umubyeyi w’abana batatu, yarangije amasomo mu bijyanye n’amashanyarazi muri imwe muri Kaminuza iherereye mu Karere ka Musanze. N’ubwo yagorwaga no guhuza amasomo n’inshingano z’urugo, ntiyacitse intege, kuko ngo yumvaga ko kugira ngo azabashe kubona umushahara wisumbuye byamusabaga no kongera ubumenyi.

Yagize ati: “Nasanze ari ngombwa kongera ubumenyi kugira ngo mpindure ubuzima bw’umuryango wanjye, byari bigoranye ariko nkibuka ko umuryango wanjye uzagira ejo heza nimbona impamyabumenyi. None ubu nishimira ko nageze ku nzozi zanjye, kandi n’ubwo byatinze, nazigezeho.”

Nyuma yo kurangiza amasomo, Manishimwe yazamuwe mu ntera aho akorera, ibintu byamufashije kuzamura imibereho y’umuryango we no kubona ubushobozi bwo kwishyurira abana amashuri meza, ndetse ava mu bukode kuko banki ihereye ku mushahara we yamuhaye inguzanyo yubaka ikibanza yari amaranye imyaka 4 yarabuze uburyo acyubaka.

Nyiranizeyimana Assia w’imyaka 39, na we yagaragaje urugendo rutoroshye rw’amasomo. Yatangiye  kaminuza mu 2018, ariko kubera inshingano zo mu rugo, byamusabye gusubika amasomo rimwe na rimwe. Yakomeje kwihangana kugeza arangije mu 2024 icyiciro cya mbere cya kaminuza mu by’amahoteli n’ubukerarugendo.

Yagize ati: “Byari urugendo rukomeye nagiye mpura n’inzitizi harimo amikoro n’ibindi, ariko inkunga y’umuryango wanjye yampaye imbaraga. Natekereje kongera ubumenyi kugira ngo nzabashe kuzamuka mu ntera ndetse n’umushahara uzamuke niteze imbere kandi byarashobotse”.

Nyuma yo kubona impamyabumenyi, avuga ko icyizere ari cyose kuko umushahara we wiyongereye, bituma umuryango we ushobora kubaho mu buzima bwiza kurushaho, ndetse abana be bakiga mu mashuri arushijeho gutanga ireme ryiza, aho abasha kubona amafaranga yorohereza abana be kujya ku ishuri.

Bamwe mu bayobozi b’amashuri makuru na za Kaminuza na bo bavuga ko kwiga bitagira iherezo nk’uko Umuyobozi wa MIPC, Prof. Dr. Rwamakuba Zephanie abivuga kandi akanasaba abiga bose kwiga kuko bitagira umupaka cyane ko umuntu aba yongera ubumenyi.

Yagize ati: “Abiga bakuze batwigisha ko ubumenyi budafite imyaka ntarengwa. Ni isomo rikomeye ku rubyiruko ko rudakwiye gufata amahirwe yo kwiga nk’ibisanzwe. Igihugu gikeneye abaturage bafite ubumenyi n’indangagaciro, kuko ibyo ari byo byubaka ejo hazaza, kandi uko wongera ubumenyi n’ubukungu buriyongera.”

Byagaragaye ko abiga amasomo y’ubumenyi ngiro kuri ubu bagenda barushaho kwihangira imirimo no kuyiha abandi.

Abiga kaminuza bakuze bavuga ko byabahinduriye ubuzima, bakiteza imbere

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA