Abacuruza ibiribwa mu isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze, bavuga ko babangamiwe n’irindi soko ricuruza ibiribwa rikorera muri Gare ya Musanze, kuko batabona abakiriya kubera ko bamenyereye muri iryo risanzwe.
Bamwe mu bagicururiza muri Gare ya Musanze aho bari bimuriwe mu gihe hubakwaga isoko rigezweho ry’ibiribwa rya Musanze, banze kuhazibukira none abakabaye bayoboka isoko rishya ntibakibona abakiriya kuko bagihahira muri Gare.
Isoko ry’ibiribwa rishya ryuzuye aho ryahoze hazwi nko muri Kariyeri, ariko abahasubiye barataka ibihombo kubera ko abakiriya bagisanga abacururiza muri Gare.
Muhawe Immacule, umwe mu bacururiza mu isoko ry’ibiribwa rishya rya Musanze, yagize ati: “Kuri ubu tubabajwe no kuba twebwe twaraje gufata hano ibibanza tukaba dusora, ariko mu gihje cy’amezi abiri tumaze hano nta n’ubwo twari twabona nibura n’ayo dusora mu kwezi kuko abakiriya bakomeje kwigira muri gare iyo twahoze.”
Yavuze ko nubwo abagikorera mu isoko ry’agateganyo rya Gare bitwaza kubura aho bakorera mu isoko rishya, ibyo ni urwitwazo kuko mu isoko rihshya ibibanza byo gucururizaho biracyahari
Nsanzubuhoro Jean De Dieu we yasabye ubuyobozi guhagurukira iki kibazo mu maguro mashya kuko ibyo bibanza byambaye ubusa abakiri muri Gare babikoreramo bakareka kubahombya.
Yagize ati: “Dufite ikibazo kuko hano hari abantu bavuye muri za Kigali baza gutombora hano ibisima barangije barigendera. Urumva na bariya bari muri gare babuze aho bakorera bigumira yo ntitwabarenganya, ariko nanone bamenye ko ibi bintu byo gukomeza kurebera ibisima hari ababikeneye ni bimwe mu biduteza igihombo twifuza ko iki kibazo cyakemurwa tukabona abakiriya.”
Byukusenge Anisie avuga ko kuba nta bakiriya babona bituma n’ibicuruzwa byabo byangirika kubera ko ngo bimara igihe ku isoko bikabora.
Yagize ati: “Rwose ubu duhura n’igihombo kubera ko abakiriya ni bake cyane ntabwo bitabirira hano kubera ko urujya n’uruza ni ruke cyane abakiriya bakomeje kwigira muri gare. Nibazane abakorera muri gare babahe ibi bisima bishoma kuko ababibafashe twumva ngi bashaka abakiriya bo kubikoreraho babibagurishije ku mafaranga menshi agera kuri miliyoni imwe.”
Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, avuga ikibazo cy’abacururiza mu isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze kizwi kandi kikaba kirimo gushakirwa igisubizo akanashimangira ko hakiri urujya n’uruza ruke.
Yagize ati: “Ni byo koko biragaragara ko abagana ririya soko ry’ibiribwa rya Musanze nk’abaje kugura ndetse n’abacuruzi umunare ukiri muto, kuri ubu rero nk’uko bigaragara ko abafashe ibisima banze kubikoresha icyo byagenewe hafashwe ingamba ko kugeza ku wa 31 Kanama uzaba atari yatangira gukoresha igisima yahawe azacyamburwa ni yo mpamvu ubu itsinda rigiye kumanuka rirebe ibyo bisima bidakoreshwa bihabwe abatabifite.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko bugiye gushakisha uburyo bwose n’abasigaye muri gare bacururizamo ibiribwa bakusanyirizwa bose mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rigezweho kugira ngo hirindwe igihombo bariya bacuruzi bataka.