Musanze: Abafite ubumuga bagorwa no kubona inguzanyo mu bigo by’imari
Imibereho

Musanze: Abafite ubumuga bagorwa no kubona inguzanyo mu bigo by’imari

NGABOYABAHIZI PROTAIS

February 8, 2026

Abafite ubumuga mu Karere ka Musanze bavuga ko bagihura n’imbogamizi zikomeye mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari, ibintu bavuga ko bibabangamira mu rugendo rwo kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.

Bamwe muri bo bagaragaza ko n’iyo bageze ku rwego rwo kwemererwa inguzanyo, bahura n’inyungu ziri hejuru cyane ku buryo zituma imishinga yabo idatera imbere.

Ibi bituma basaba ko habaho kugabanyirizwa inyungu, ndetse hakajyaho ikigega cy’ingwate cyangwa kishingira abafite ubumuga, kugira ngo babashe kubona igishoro badasabwe ibibikomeye batabasha kuzuza.

Umwe mu bafite ubumuga wo mu Murenge wa Muhoza, witwa Mukarukundo Honorine, avuga ko yagerageje kwaka inguzanyo inshuro nyinshi ariko bikanga.

Yagize ati: “Nari mfite umushinga wo kudoda inkweto, nari narawuteguye neza ariko banki yansabye ingwate ntashobora kubona. Numvise mbabaye kuko numvaga mfite ubushobozi bwo gukora no kwiteza imbere ariko ubumuga bwanjye bukaba inzitizi.”

Undi mugabo ufite ubumuga wo mu Murenge wa Cyuve, Habimana Jean Claude, avuga ko ikibazo atari ukugira umushinga mubi, ahubwo ari uburyo amabanki areba abafite ubumuga.

Yagize ati:“Barareba cyane inyungu zabo aho kureba ubuzima bw’abaturage. Ufite ubumuga ashobora guhanga umurimo, agatanga akazi, ariko ntibabiha agaciro.”

Ku ruhande rw’Imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, Karangwa François Xavier, umukozi w’Urugaga rw’Abantu bafite ubumuga no guteza Imbere Ubuzima, avuga ko iki kibazo kizwi kandi kimaze igihe kigenda kiganirwaho.

Yagize ati: “Ni ikibazo kizwi kandi kimaze igihe kiganirwaho. Ni yo mpamvu turi mu rugendo rwo gukora ubuvugizi kugira ngo ufite ubumuga abashe kwiteza imbere, hashingiwe ku bushobozi afite n’icyo ashaka gushoramo imari.”

Akomeza avuga ko bari mu biganiro n’inzego zitandukanye zirimo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), kuko hari amabanki amwe n’amwe yita cyane ku nyungu kurusha imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Turimo kuganira na Banki Nkuru y’Igihugu kuko hari amabanki areba gusa inyungu aho kureba iterambere ry’abaturage. Ufite ubumuga ashobora guhanga umurimo agatanga n’akazi, nko kudoda inkweto cyangwa indi mishinga iciriritse.”

Yongeraho ko nk’ikigo bahagarariye, kugeza ubu bari mu biganiro na Equity Bank, aho basanze hari imishinga myiza kandi itera imbere y’abantu bafite ubumuga, yakirwa.

Yagize ati:“Twabonye ko hari imishinga ifatika ikorwa n’abantu bafite ubumuga kandi itera imbere. Ibi bigaragaza ko iyo bahawe amahirwe, bashobora kwigira no gutanga umusanzu ku bukungu bw’igihugu.”

Martin Ntirenganya, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemera ko iki kibazo gihari kandi ko kiri mu bikwiye kwitabwaho byihutirwa.

Yagize ati: “Turabizi ko abafite ubumuga bagorwa no kubona inguzanyo. Nk’Akarere, dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo haboneke ibisubizo birambye, birimo ibiganiro n’ibigo by’imari n’amabanki.”

Akomeza avuga ko hakenewe imikoranire y’inzego zose kugira ngo abafite ubumuga badakomeza gusigara inyuma mu iterambere.

Yagize ati: “Iterambere ririmo bose. Iyo ufite ubumuga ahawe amahirwe yo kubona igishoro, aba atangiye kwigira, akanagabanya ubukene.”

Abafite ubumuga basaba ko ubuvugizi bukomeje, hagashyirwaho politiki n’ingamba ziborohereza kubona inguzanyo, bityo bakabasha kwiteza imbere no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho y’abaturage ntirenganya Martin avuga ko bakorera ubuvugizi abafite ubumuga
Karangwa Francois Xavier, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango wita ku bafite ubumuga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA