Abagore bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko nyuma y’imyaka 30, u Rwanda rwigobotoye ingoma y’igitugu, ivangura ry’amoko, uturere n’amadini, bahawe ijambo bituma bagira ububasha bwo gushora imari, biteza imbere.
Abo bagore bakora imirimo inyuranye, harimo ubushabitsi mu buhinzi, ubworozi n’indi myuga haba abakiri bato n’abakuru bose bavuga ko kuba igihugu cyaribohoye byatumye bahabwa ijambo bituma bikura mu bukene.
Nyirambanjinka Daphrose ari mu kigero cy’imyaka 56, atuye mu Murenge wa Nyange, avuga ko kuri we nyuma y’uko u Rwanda rubohowe ari bwo yabashije kugira amafaranga ye bwite akoreye, ibi ngo byanatumye abasha kugira konti ye muri Sacco ya Nyange, agashimira imiyoborere myiza yatumye bahabwa ijambo.
Yagize ati: “Maze imyaka igera kuri 35 nshatse, nakuze nzi ko nta mugore ugira imyaka ye bwite, nabonaga data afite umwihariko we imyaka yavamo akayigurishiriza, ubwo Mama ntavuge yavuga agakubitwa, ariko kugeza ubu aho u Rwanda rwibohoreye mu myaka 30, nanjye ubu mfite umurima wanjye mpingamo ibirayi ku buryo mu mezi 3, mba nifitiye miliyoni yanjye y’amafaranga.”
Yavuze ko ibyo ari bimwe mu bigaragaza ko inyigisho z’uburinganire kuri bose binyuze mu kwibohora zageze ku bagabo bacu.
Uwamahoro Denise, ni umukobwa w’imyaka 30, avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri, byari ibintu bikomeye kuri we ariko kubera ko na we nk’umugore yamenye ko u Rwanda rwahaye umugore agaciro, yatangiriye ku mafaranga ibihumbi 50, ahereye ku nkoko 30 none ubu akaba ageze ku nkoko 500.
Yagize ati: “Byari bizwi ko umwana w’umuhungu ari we ufite inyungu ku bijyanye n’umutungo, aho ari we wahabwaga umunani akazungura, ubwo umukobwa akaburiramo, ariko njyewe bampaye ingwate njya muri Sacco Cyuve bampa inguzanyo y’ibihumbi 50, ntangira nororeraga inkoko mu kizu cy’ibiti bisobekeranyije, ariko kugeza ubu kubera gukorana neza na Sacco byatumye nagura ubushabitsi bwanjye, maze kugera ku nkoko zisaga 500, aho ninjiza nibura ibihumbi 300 ku kwezi, ibi mbikesha kwibohora aho buri muntu yahawe ijambo.”
Uyu mukobwa akomeza avuga ko amaze kwigurira imirima ye ibiri ifite agaciro k’ibihumbi 900, ibi ngo ni kimwe mu bituma ashimira Umukandida wa FPR Inkotanyi, ari nawe wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda amwizeza kuzamutora 100%.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, ashimangira ko kwibohora byatumye umugore abaho mu mahoro kandi akiteza imbere, aho no mu miyoborere yahawe ijambo.
Yagize ati: “Mbere nta mugore wabashaga kuyobora umusozi nk’uyu, kuko byari bimenyerewe ko mu byahoze ari Komini cyangwa Perefegitura, ariko ubu umugore ari mu gisirikare, ari mu gipolisi, ayobora Intara, ibi byose ni bimwe mu bigaragaza ko kwibohora byatumye umugore na we yitinyuka, agakora. Ni ibintu rwose dushimira ubuyobozi bwacu, kuko byatumye umugore agira agaciro muri sosiyete nyarwanda.”
Kugeza ubu mu Karere ka Musanze habarurwa amakoperative, asaga 800, yibumbiyemo abagore, bakaba bakorana n’ibigo by’imari kuko kuri ubu babonye n’uburenganzira butuma babona ingwate.