Musanze: Abakora isuku mu mujyi wa Musanze bamaze amezi 3 badahembwa
Ubukungu

Musanze: Abakora isuku mu mujyi wa Musanze bamaze amezi 3 badahembwa

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 12, 2024

Abakora isuku mu mujyi wa Musanze, bavuga ko kompanyi yitwa Guma LTD, imaze amezi abiri itabahemba, ibintu ngo bikomeje gukurura amakimbirane mu ngo zabo bakozi n’umutekano muke aho banyura kubera gufata amadeni menshi.

Abo bakozi usanga mu nkengero z’umujyi wa Musanze, ku karere bakora isuku iyo muganiriye bakubwira ko babayeho nabi kandi ngo buri munsi babyukira mu kazi.

Mukamabano Ancille (izina yahawe ku bw’umutekano we) avuga ko bibabaje kubona umuntu nka nyakabyizi amara amezi atatu adahembwa, afite urugo akora n’ingendo.

Yagize ati: “Nk’ubu njye bamaze amezi atatu bataduhemba, nturuka mu Murenge wa Rwaza, ntegesha amafaranga 600 ku munsi nishyura igare ntabwo ndya saa sita iyo ntapfunyitse ibiryo, aho nyuze rero nko kuri butike baranyamagana ngo ndabambuye, kuko ntabwo nabura igikoma ngo mbure gufata agahunga, baduhemba amafaranga make ariko bajya bayaduhera ku gihe”.

Ruzambirabahizi Pierre we avuga ko bababazwa no kuba bakorera amafaranga y’intica ntikize ariko kuyabona ngo bigasaba kuvuza iya bahanda.

Yagize ati: “Nk’ubu dukorera amafaranga atarenze 1000 ku munsi ipula y’ibiryo ya make ni 1500, turizirika tukiririrwa amazi kugira ngo turebe uko nibura abana bacu bazabona amakayi, none amezi abaye 3 nta guhembwa, turara mu nzira tuza hano mu kazi guhembwa tugombye gutakamba rero ni ikibazo nawe mbwira amafaranga 1000 wayakuramo iki koko ko twarenganye ureba n’aho ibiciro bigeze twebwe rero nk’abagabo ubu abagore batwise ibisambo kuko we urumva aba yahinze ugataha ukarya ariko ntumuhe umunyu”.

Kuri iyi ngingo abayobozi bitana bamwana

Ku ruhande rw’A,karere ka Musanze Ubuyobozi buvuga ko Company yitwa Guma LTD, yarangije kwishyurwa ngo bakibaza impamvu abo bakozi badahembwa nk’unko Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Uwanyirigira Clarisse abivuga.

Yagize ati: “Iki kibazo cyo kuba abakora isuku badahembwa, ni bwo tukimenye, reka nkikurikirane numve kuko rwiyemezamirimo we yarangije kwishyurwa nta mwenda aberewemo n’akarere”.

Umuyobozi wungirije wa Kompanyi GUMA LTD ushinzwe ibikorwa Rwakigarama William, avuga ko kuba bariya bakozi batarahembwa Akarere ka Musanze katinze kubishyura, gusa iki kibazo barimo kukiganiraho n’abayobozi bako Karere.

Yagize ati: “Ni byo koko abakora isuku bo mu Karere ka Musanze hari amafaranga kampani ibabereyemo ariko biterwa nuko Akarere ka Musanze kugeza ubu ntabwo bari baduhemba, ubu rero turimo kubiganiraho amafaranga baraza kuyabona muri iyi minsi, ku bijyanye no kuba bahembwa umushahara muke biterwa n’uko akarere kaba karashyizeho igiciro ntarengwa kuri ba nyakabyizi ni byo tugenderaho”.

Abakora isuku mu Karere ka Musanze basaga 100 barimo abagore, urubyiruko n’abagabo, benshi muri bo bataha mu nkengero z’umujyi mu Mirenge ya Rwaza, Musanze na Cyuve.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA