Musanze: Abakoresha ibishyimbo bya mitiyu bagubwa nabi nyuma yo kubirya
Amakuru

Musanze: Abakoresha ibishyimbo bya mitiyu bagubwa nabi nyuma yo kubirya

NGABOYABAHIZI PROTAIS

May 25, 2024

Bamwe mu bagura ibishyimbo bihiye bizwi ku izina rya mitiyu, cyane cyane urubyiruko rwibana, bavuga ko bahuriramo n’uburwayi bakeka ko bukomoka ku mwanda biba byateguranywe, harimo n’inzoka zo mu nda.

Bamwe mu rubyiruko cyane urwo mu mashuri na za kaminuza ruba ku macumbi yabo mu nzu bahaye izina rya ‘Geto’ bavuga ko abagura ibishyimbo bya mitiyu bakwiye gushishoza ngo kuko kuri ubu hari ababirya bugacya bagana kwa muganga kwivuza.

Umwe mu banyeshuri bo muri imwe muri za Kaminuza zo mu Karere ka Musanze, wahinduriwe amazina akitwa Uhoracyeye Alexie avuga ko ngo kubera kwiganyira guteka ibishyimbo yahisemo kujya abigura ariko ngo amaze iminsi ababara mu nda hanamurya, kugira ngo amenye aho akomora ubu burwayi yabibwiwe na muganga mu biganiro bagiranye nyuma yo kumusangamo inzoka za amibe.

Yagize ati: “Maze amezi 2 nkoresha ibishyimbo bihiye twita mitiyu, uko maze kubirya numvaga mu nda ngugaye, nkabyuka meze nabi cyangwa se ku manywa nkumva meze nabi, nagiye kwa muganga bambaza amafunguro nkoresha bambwira ko akenshi ngura ibishyimbo bitetse nkajya kubitegura mu mafunguro yanjye, yangiriye inama yo kuba mbihagaritse kugeza ubu ntabwo nkiribwa mu nda, kuko nsigaye nanjye mfata umwanya wo kubiteka”.

Undi wahinduriwe izina, agahabwa Mukunzi Elie we avuga ko hakwiye gufatwa ingamba ku bijyanye n’abategura ibiribwa ngo kuko usanga umuntu uri muri butike, ucuruza urwagwa, ucuruza ubushera yemwe n’ucuruza ibisheke hafi aho aba ari n’umucuruzi w’ibishyimbo bihiye.

Yagize ati: “Ubucuruzi bw’ibishyimbo kuri ubu bwarasabagiye, njye nakoze ubugenzuzi buke nsanga na biriya bishyimbo turya biba biri mu mabutike imbeba ziba zaraye zibijabata, ubu rero ndifuza ko iki kibazo cy’ibishyimbo bya mitiyu aho ikiyiko kinini bita rushe kigura amafaranga 300 umuntu akishimira ko atanze make kubera ngo nta mwanya ariko akawubona agiye kwa muganga, abanyabuzima bakwiye kujya bacunga abo bose babicuruza bakagirwa inama.”

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge mu Rwanda (RSB), Ndahimana Jerome avuga ko biriya bishyimbo ababirya bakwiye kubyitondera cyane, ngo kuko isuku yabyo n’aho bitegurirwa hamwe na hamwe hakemangwa.

Yagize ati: “Ibishyimbo bitetse buriya hakwiye kurebwa uburyo biriya bishyimbo bise mitiyu bitegurwa cyane umuntu akareba koko niba biteguranwa isuku, aha rero inzego zibishinzwe zikwiye kujya zibigenzura, ibaze umuntu azanye agasashi utazi aho kavuye akagushyiriramo ibishyimbo bitetse ukibaza niba wandujwe n’isashi byapfunyitswemo cyangwa se niba ari ibishyimbo byakwanduje ukumirwa”.

Uyu mukozi akomeza avuga ko abifuza gucuruza ibishyimbo bihiye babikora kinyamwuga bakajya babipfunyika mu buryo bwiza bw’ubuziranenge.

Yagize ati: “Wari uzi ko iyo ibishyimbo byatangiye kugaga bigaragaza ko hatangiye kuzamo za mikorobe? aha rero uko iminsi izagenda ishira na bariya bacuruza ibyo bishyimbo bizagera ubwo bipfunyikwa, ariko nashishikariza abantu gukomeza kwirinda gukoresha ibiribwa na bo bakeka ko bidateguranye isuku”.

Impuguke mu byerekeranye n’imbonezamirire akaba n’umukozi w’ikigo kitwa Nutri-Mediplus Mfiteyesu Lea, we avuga ko nta bushakashatsi buhambaye yari yakora ariko ngo kubera ko aho bitegurirwa hamwe na hamwe haba hatizewe isuku inoze, asanga byakururira muntu indwara cyane ko ngo hari ababicuruza kugeza byatangiye kuzaho uruhumbu ngo kandi burya ntabwo amazi ni yo wabishyushya arukuraho

Yagize ati: “Buriya mu mbonezamirire burya ibiryo bifite ubuziranenge ni ibitekeweho bikaribwa bigashira, ariko gufata ibishyimbo ukabishyushya inshuro 3, uba ushyira ubuzima mu kaga kuko biba byatangiye gupfa yenda wabishyushya inshuro imwe na bwo nyuma y’umunsi umwe na bwo ukabicanira kugeza amazi ashizemo kuko hari ababisusurutsa bakibwira ko byose bigenze neza, mitiyu nk’uko bayita abayikoresha bakwiye kuyitondera cyane.”

Mfiteyesu akomeza avuga ko ngo nka bariya bumva ko bafite imbaraga nke mu guteka ibishyimbo bibwira ko bitinda uburyo bwiza ari ubwo kubiraza mu mazi kandi ayo mazi ukayatekesha icyo gihe kubera ko biba byatumbamye bishya vuba, ikindi ngo abadashoboye ibyo aho kurya ibyo badafitiye icyizere bashobora gusimbuza ibishyimbo ifu y’ubunyobwa mu mboga, ifu ya soya kandi ko mu gihe ibishyimbo byatangiye kuzana impumuro mbi, aho bavuga ko biba byagaze bikwiye kujugunywa.

TANGA IGITECYEREZO

  • Sam
    May 25, 2024 at 7:23 pm Musubize

    Ariko nti mugakabye in byobishyimbose arabigura agahita abirya cg arabanza akabiteka?

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA