Itsinda ry’abaturage 120 baturutse mu Ntara ya Kivu y’Epfo n’iya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagaragaje ko umutwe wa FDLR wubakiye ku kugoreka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakagaragaza ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kugaragaza ukuri.
Iryo tsinda rigizwe n’abayobozi b’amadini n’abakuru b’imiryango (Chefs Coutumiers) ryagaragaje ko icyo kinyoma gikwirakwizwa na FDLR kinaganisha ku mugambi mubisha wo kugarura Jenoside mu Karere k’Ibiyaga Bigari nyuma y’imyaka 32 iyakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa, ihagaritswe.
Uruzinduko rwabo rwaranzwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rwari rugamije kubafasha gusobanukirwa amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gusobanurirwa uruhare rwabo mu kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Nyuma y’urwo ruzinduko, aba Banyekongo batangaje ko basanze hari ukuri kwagiye guhishwa n’abakomeje gukwirakwiza ibinyoma, by’umwihariko umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Bavuze ko basanze FDLR ikomeje gukoresha ingengabitekerezo ya Jenoside, ikwirakwiza urwango n’amacakubiri, ibintu bashimangira ko bishobora kongera gushyira Akarere mu kaga gakomeye, harimo no gusubira muri Jenoside.
Umwe mu bagize iri tsinda, Esther Mutoka wo mu Mujyi wa Bukavu, yavuze ko ibyo yiboneye byamubabaje, yumva yanze FDLR burundu.
Yagize ati: “Twabonye imibiri y’abazize Jenoside iri mu Rwibutso rwa Kigali, bitwemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabayeho koko. Abayihakana barabeshya. Ikibabaje ni uko FDLR ikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ishobora kongera gushyira Akarere mu kaga ka Jenoside. Urubyiruko rwo mu Biyaga Bigari rukwiye kwirinda ivangura ry’amoko kuko ari ryo ntandaro ya Jenoside.”
Nyuma yo gusura urwibutso, iri tsinda ryasuye n’Ikigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi ba FDLR batahutse bava mu mashyamba ya Congo.
Aha ni ho bumviye ubuhamya bw’abahoze muri uwo mutwe, bagaragaje uko bawubonyemo ibikorwa by’urugomo n’iterabwoba.
Abahoze mu mutwe wa FDLR na bo batanze ubuhamya bugaragaza ububi bw’ibikorwa by’uyu mutwe haba ku baturage ba RDC ibacumbikiye, ku Rwanda no ku Karere muri rusange.
Lt Col Mpakaniye Emile, wahoze ari umwe mu bayobozi muri FDLR, yavuze ko uyu mutwe wagize uruhare rukomeye mu guhungabanya umutekano wa Congo kuva mu 1994.
Yavuze ko bakoze ibikorwa byinshi bibi birimo kwica, gusahura, gufata ku ngufu abagore no gushimuta abaturage kugira ngo bacungurwe amafaranga.
Yongeyeho ko hari n’igihe baburaga ibyo kwiba bagafata abana bakabasubiza imiryango yabo ari uko hishyuwe amafaranga.
Yagize ati: “Turasaba imbabazi Abanyekongo ku byaha twabakoreye. Twari mu buyobe. Ubu tumaze guhabwa amasomo, twamenye ko ibyo twakoraga byari ubugizi bwa nabi. Turasaba n’abakiri mu mashyamba gutaha kuko mu Rwanda hari amahoro, kandi abavuga ko abatahuka bicwa ni ibinyoma.”
Abakuru b’imiryango bari muri uru ruzinduko na bo bashimangiye ko bagiye gutanga ubutumwa bukomeye bageze iwabo.
Umwe muri bo, Mutuma Kiza Mugisha Moise, yavuze ko FDLR imaze igihe iteza umutekano muke mu bice by’iwabo, kuko bamaze imyaka 30 badafite umutekano.
Yagize ati: “Ikintu tugiye gukora ni ukubwira abari muri FDLR gutaha mu rwababyaye, aho gukomeza kwica no gusahura abaturage. Tuzabwira n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu ko bukwiye kwitandukanya n’uyu mutwe bukawirukana burundu, kuko ingengabitekerezo ukwirakwiza ishobora guteza akaga gakomeye nk’akagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Aba Banyekongo bavuga ko bagiye gusakaza ubutumwa bw’amahoro no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu bice byabo no mu Karere muri rusange, bashimangira ko ukuri kw’amateka ari intwaro ikomeye yo guhangana n’abashaka kuyagoreka no gusubiza inyuma ubumwe n’amahoro.


