Abarangije kaminuza basaba bagenzi babo kutirukira mu mijyi
Imibereho

Abarangije kaminuza basaba bagenzi babo kutirukira mu mijyi

NGABOYABAHIZI PROTAIS

December 26, 2025

Bamwe mu rubyiruko rusoza kwiga amashuri makuru na kaminuza bahisemo kuguma mu byaro kugira ngo bafashe gukemura bimwe mu bibazo bibangamiiye icyaro, bagasaba bagenzi babo birukira mu mijyi kubihagarika kuko imirimo atari ho iboneka gusa.

Basaba bagenzi babo gushishikarira guhanga imirimo no gutanga akazi aho bakomoka, cyane ko ari ho hakiri amahirwe menshi yo guhanga ibishya kandi bihindura iterambere ry’aho bavuka.

Uru rubyiruko rugaragaza ko kwitangira sosiyete byagize uruhare mu gufasha abaturage kwikura mu bibazo by’imibereho, harimo no kurwanya imirire mibi, nk’uko bigaragara mu Turere twa Burera na Rutsiro.

Bamwe mu baturage bashimira uru rubyiruko ku ruhare rufatika rwagize mu mibereho yabo.

Mukandengo Alphonsine, umworozi wo mu Karere ka Burera, yagize ati: “Abarangije kaminuza badufashije gusobanukirwa uko twateza imbere ubworozi n’ubuhinzi. Ubu twamenye uko twita ku matungo yacu neza, tubona amata menshi kandi tubona icyo twinjiza gitubutse. Byahinduye imibereho yacu, abana bacu bakwiye kuba hafi yacu.”

Seguhirwa wo mu Karere ka Rutsiro, yongeyeho ko urubyiruko rurangiza za kaminuza iyo rwemeye kuba mu byaro bituma haba impinduka kuko baba bari hafi y’imiryango yabo bayisangiza ubumenyi bakuye mu mashuri.

Yagize ati: “Batwigishije gushyiraho uturima tw’igikoni no korora inkoko. Abana batangiye kubona indyo yuzuye, imirire mibi iragabanyuka kandi natwe twumva dufite icyizere mu byo dukora, nta mpamvu yo kurangiza kaminuza ngo ntushyire mu bikorwa ibyo wize ugahora ubungana ibaruwa usaba akazi.”

Umutoni Gentille ukomoka mu Karere ka Ngororero, umwe mu barangije amasomo y’Iterambere ry’Icyaro, avuga ko mbere y’uko atekereza kugira icyo akora atavuye aho avuka yabanje gukora ubushakashatsi bwibanze ku isano iri hagati y’ubukene, igwingira ry’abana n’imirire mibi.

Yagize ati: “Intego yacu yari ugusobanukirwa uko ubukene, bufite aho buhurira n’igwingira ry’abana n’imirire mibi bifitanye isano. Twakoreye ubushakashatsi mu Turere turindwi two mu Ntara y’Iburengerazuba, dukorana n’abaturage. Twibazaga impamvu, nubwo hari umusaruro mwiza w’ubuhinzi, igwingira ry’abana rigikomeje kuba hejuru.”

Mu gukemura iki kibazo, Umutoni yavuze ko yashatse ibisubizo birambye mu giturage aho akomoka, kandi bigakorwa abana n’abaturage bo ku musozi avukaho.

Yagize ati: “Naribajije nti ni iki nakora ngo abaturanyi banjye babone ifumbire, bongere umusaruro kandi binjize amafaranga. Narebye uko aka gace gateye nsanga korora ingurube ari byo byahakunda. Ubu ndi mu bworozi bw’ingurube, ngatanga amatungo ku bahinzi kandi nkaba ndi muri bamwe bihangiye imirimo bakawuha n’abandi. Nta mpamvu yo kujya mu mujyi kandi ibisubizo biba biri hafi aho mu giturage.”

Dr. Fils Daniel Kwizera, warangije amasomo y’ubuvuzi bw’amatungo, yashimangiye ko ubumenyi bwa gakondo bw’abaturage bukwiye guhurizwa hamwe n’ubumenyi bwa siyansi bigishwa muri kaminuza, abarangije amasomo bakabugeza ku baturage mu rwego rwo guhindura imibereho yabo aho baturuka, aho kwirukira mu mijyi.

Yagize ati: “Nubwo abaturage basanzwe bafite ubumenyi bakura ku babyeyi babo, muri kaminuza twigira tekiniki zigezweho zuzuzanya n’ubwo bumenyi. Kubana n’aborozi byatumye menya ibibazo bagira nko kwivurira amatungo uko bishakiye, kutamenya indwara, kuyagaburira nabi no kugira umukamo muke.”

Kwizera avuga ko binyuze mu mahugurwa no gukorana bya hafi n’aborozi, umusaruro w’amata mu Karere ka Burera wazamutse ku buryo bugaragara, uva ku litiro eshatu ku munsi ku nka imwe, ugera hagati ya litiro eshanu na 11 ku munsi.

Alfred Bizoza, umwarimu n’umushakashatsi mu Ishuri ry’Ubuhinzi rya Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko mu myaka irindwi ishize, iyi kaminuza imaze kohereza abenshi mu barangije amasomo mu byaro gukorana n’abahinzi n’aborozi, hagamijwe guhindura imibereho myiza y’abaturage.

Asaba urubyiruko kutarangiza amashuri ngo birukire mu mijyi, kandi ko abona abo bohereje mu byaro bakahakorera bigenda bitanga umusaruro.

Yagize ati: “Kaminuza y’u Rwanda yashyize imbere gahunda yo kugeza ubumenyi ku baturage. Abanyeshuri babanza amahugurwa y’amezi atatu ku bushakashatsi bushingiye ku bufatanye n’abaturage.”

Yongeyeho ati: “Nyuma y’amezi atandatu y’ubushakashatsi mu buhinzi no mu bworozi, hanyuma mu mezi atatu ya nyuma bagashyira mu bikorwa imishinga yo gukemura ibibazo byagaragajwe, kandi ubu buryo bufasha guhuza abahinzi na politiki z’igihugu z’ubuhinzi, kongera ubumenyi no guteza imbere imibereho yabo.”

Iyi gahunda ikomeza gushyigikira urubyiruko rurangije kaminuza, kugira ngo ruhite rugira uruhare mu iterambere ry’aho ruvuka binyuze mu mushinga wa DeSIRA, ukorera mu Turere twa Burera, Rutsiro, Gatsibo, Nyagatare, Bugesera na Ruhango.

Kugeza ubu Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Musanze (UR CAVEM) ritangaza ko abasaga 100 ari bo bamaze guhabwa amahugurwa nyuma yo kurangiza kaminuza bakorera mu byaro, kandi ngo bagenda batanga igisubizo.

Uruhare rw’umushinga DeSIRA uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) binyuze muri FAO, ugashyirwa mu bikorwa na Kaminuza y’u Rwanda, RAB na ISTOM, hagamijwe ko abarangije kaminuza bagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo, bakubaka ubumenyi bw’imibereho myiza mu byaro, kandi bakarwanya ubukene n’imirire mibi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA