Musanze: Abarokotse Jenoside batishoboye barasaba gusanirwa inzu zishaje
Amakuru

Musanze: Abarokotse Jenoside batishoboye barasaba gusanirwa inzu zishaje

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 5, 2026

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, bubakiwe mu myaka ikabakaba 20 ishize mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu Mirenge ya Cyuvena Muhoza, babangamiwe n’uko inzu bubakiwe zashaje nta bushobozi bwo kuzisanira bafite. 

Abavuganye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko hari abo inzu zenda kugwira muri bo, bakaba basaba ubuyobozi bw’Akarere kubarwanaho bugakumira ibyo biza bitaraba. 

Bavuga ko muri izo nyubako harimo izubakishijwe amatafari ya rukarakara atari yumye neza mu mwaka wa 2007, bituma uko imyaka yagiye ishira zigenda zisatagurika, izindi zigahengama, ndetse zimwe zikaba zifite inkuta zenda kugwa burundu.

Umwe mu muri abo baturage wo mu Murenge wa Cyuve, yagize ati: “Turababaye cyane. Iyi nzu ndimo irashaje cyane, amabati yarashaje, iyo imvura iguye amazi arinjira. Ijoro ryose ntabwo nsinzira mu bihe by’imvura; ntekereza ko ishobora kungwaho njye n’abana banjye. Ikibazo turagifite kuva mu  myaka igera ku 10, nta mutekano tugira.”

Undi muturage wo mu Murenge wa Muhoza, yemeza ko ubuzima babayemo bubateye impungenge, cyane cyane mu bihe by’imvura, ati: “Ibi bintu biradukomereye. Inkuta zaratandukanye, igikoni kirava n’ubwiherero ntibugikora neza. 

Iyo imvura iguye, turara turi maso dutegereje ko inzu itagwa. Twifuza ko inzego zibishinzwe zatwunganira, bakadusanira cyangwa bakatwubakira izindi nzu zizewe.”

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bataka iki kibazo, ariko bagakomeza kuba mu buzima bubateye ubwoba n’agahinda, aho buri mvura iba nk’ikigeragezo gishya cyo kuramuka amahoro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo bukizi, kandi ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa zo kugikemura. 

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho Myiza, Kayiranga Theobard yemeza ko hari imiryango yatangiye kubakirwa.

Yagize ati: “Ni byo koko kimwe n’ahandi hose mu Turere tw’Igihugu cyacu hagiye hagaragara ikibazo cy’inyubako z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zifite ibibazo, na twe rero muri Musanze dufite iki kibazo. 

Kuri ubu ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2026 biteganyijwe ko tuzasana inzu zirindwi muri 97, hakaba hasigaye imiryango 24 itari yubakirwa, mbese batagiraga aho baba.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwizeza aba baturage ko ikibazo cyabo kigenda gikemurwq haherewe ku bababaye kurusha abandi, bukabasaba gutegereza bihanganye kuko bashonje bahishiwe. 

Bamwe mu bibakiwe mu myaka 20 ishize bavuga ko inzu zabo zamaze gusaza
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwatangiye kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite inzu zishaje

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA