Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu Mirenge ya Cyuve na Muhoza, bavuga ko babangamiwe n’imibereho mibi iterwa n’inzu zishaje, zimwe muri zo zikaba zenda kubagwaho.
Abo baturage bagaragaza ko izo nzu bazubakiwe mu 2007, ariko zikubakishwa amatafari atumye kandi zidafite ubukomere buhagije, bituma uko imyaka yagiye ishira zigenda zisatagurika, izindi zigahengama, ndetse zimwe zikaba zifite inkuta zenda kugwa burundu.
Umwe mu batuye mu Murenge wa Cyuve warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagize ati: “Turababaye cyane. Iyi nzu ndimo irashaje cyane, amabati yarashaje, iyo imvura iguye amazi arinjira. Ijoro ryose ntabwo nsinzira mu bihe by’imvura; ntekereza ko ishobora kungwaho njye n’abana. Iki kibazo turagifite kuva mu myaka igera ku icumi.”
Undi muturage wo mu Murenge wa Muhoza na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yemeza ko ubuzima babayemo bubateye impungenge, cyane cyane mu bihe by’imvura. Yagize ati: “Ibi bintu biradukomereye. Inkuta zaratandukanye, igikoni kirava, n’ubwiherero ntibugikora neza. Iyo imvura iguye, turara turi maso ducungana nuko inzu yagwa. Twifuza ko inzego zibishinzwe zatwunganira, bakadusanira cyangwa bakatwubakira izindi nzu zizewe.”
Abo baturage bavuga ko babayeho mu buzima bubatera ubwoba n’agahinda, aho buri mvura iba nk’ikigeragezo gishya cyo kuramuka amahoro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo bukizi, kandi ko hari ingamba zatangiye gufatwa zo kugikemura. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobard, yemeza ko hari imiryango yatangiye kubakirwa.
Yagize ati: “Ni byo koko kimwe n’ahandi hose mu Turere tw’Igihugu cyacu, hagiye hagaragara ikibazo cy’inyubako z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zifite ibibazo, na twe rero muri Musanze dufite iki kibazo. Kuri ubu ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2025/2026, biteganyijwe ko tuzasana inzu 7, muri 97 hakaba hasigaye imiryango 24 itari yubakirwa, mbese batagiraga aho baba.”
Nubwo hari icyizere cyatangiye kuboneka ku miryango imwe, abandi baracyategereje ko na bo bafashwa kugira ubuzima burangwa n’umutekano n’icyizere cy’ejo hazaza, aho kuba mu nzu zishaje zibatera ubwoba buri munsi.

